Umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yambaye agatimba ahesha ishema umuryango

Mu muryango wa Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019 hatashye ibyishimo by’ishema baheshejwe n’umwana wabo w’umukobwa, Ange Ingabire Kagame washyingiwe umusore yihebeye Ndengeyingoma Bertrand.

Kwambara Agatimba kwa Ange Ingabire Kagame agashyingirwa Bertrand ndengeyingoma, bije nyuma y’amezi agera kuri arindwi umuryango wa Ndengeyingoma umusabye mu rugo rwa Perezida Paul Kagame ruherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Ntebe. Hari mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza kwa 2018.

Mu mafoto yatambutse ku mbuga nkoranyambaga, aho yafotowe n’abatashye ubu bukwe, Ange Ingabire Kagame yagaragaye mu ikanzu ndende y’umweru dede, yinjira muri KCC( Kigali Convention Center) agaragiwe n’abamwambariye bagendaga impande ari nako bigaragara ko umutekano w’abageni nawo urinzwe impande zose.

Ku butumire bwatanzwe, bigaragara ko abatumiwe muri ubu bukwe bari bwakirirwe mu Intare Arena mu karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bwa intyoza.com bwifurije ubukwe bwiza n’urugo ruhire umuryango wa Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma. Imana izakomeze inkike z’urukundo rwabo, urugo rwabo ruzabe urw’umugisha, bazabyare baheke.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →