Umukobwa w’imyaka itarenze 12 yarashe bagenzi be ku ishuri

Umukobwa w’imyaka 11 cyangwa 12 yarashe akomeretsa abanyeshuri bagenzi be babiri n’umukozi w’ishuri ku kigo kiri muri leta ya Idaho muri Amerika, nk’uko Polisi ibivuga.

Uyu mwana utatangajwe amazina wiga muwa gatandatu (sixth grade), yazanye imbunda ku ishuri rya Rigby Middle School muri uwo mujyi wa Rigby maze ayirashisha bagenzi be. Byitezwe ko abo yarashe ntawe uri bwicwe n’ibikomere, nk’uko abategetsi babivuga.

Umwalimukazi kuri iki kigo yabashije kwambura imbunda uwo mwana ndetse aramufunga kugeza igihe polisi ihageze ikamujyana muri kasho, nk’uko abategetsi babivuga. Impamvu yamuteye gukora ibi ntiramenyekana.

Steven Anderson ukuriye igipolisi aho, yavuze ko uyu mukobwa “yavanye imbunda mu gikapu cye, akarasa inshuro nyinshi mu ishuri no hanze,” yongeraho ko uyu mukobwa ari uwo mu mujyi wo hafi aho wa Idaho Falls.

Iki gikorwa kiri gukorwaho iperereza na FBI.

Yandel Rodriguez w’imyaka 12 yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Njyewe na bagenzi banjye twari mu ishuri – dukora akazi – hanyuma twumva urusaku rukomeye nyuma n’urundi rusaku rwinshi nk’urwo. Twumva abantu bataka. Mwalimu wacu yagiye kureba asanga hari amaraso”.

Amerika iracyugarijwe n’ibibazo byo kurasa abantu mu kivunge bishingiye ku ntwaro nyinshi ziri mu bantu. Kuva Perezida Joe Biden ageze ku butegetsi nkuko BBC ibitanza, yamaze gutangaza intambwe za mbere zo kugenzura intwaro nyuma y’ibikorwa byinshi nk’ibyo. Muri izo harimo; gushyiraho amategeko ku mbunda zimwe, gukaza ibyo gusuzuma amateka y’abantu no gufasha ibikorwa byo gukumira urugomo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →