• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
17/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Umunyarwanda Micomyiza ukekwaho ibyaha bya Jenoside yoherejwe kuburanira mu Rwanda

Umwanditsi
April 27, 2022

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe nibwo ku i saa 6h30 z’igitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2022 hagejejwe Umunyarwanda Micomyiza Jean Paul uzwi cyane nka “Mico”. Yaje yoherejwe n’Igihugu cya Suwede kugira ngo akurikiranwe n’Ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Nkuko byatangajwe na RBA, uyu Micomyiza Jean Paul ni Umunyarwanda wavukiye i Cyarwa ho mu Karere ka Huye. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga mu 1994, yari atuye mu Murenge Tumba, aho yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda yiga mu mwaka wa Kabiri.

Mu gihe yigaga muri Kaminuza, yari muri “ comité de crise” cyangwa se itsinda ryari rishinzwe gushakisha no kumenyekanisha Abatutsi bagombaga kwicwa, ari naho iby’uruhare akekwaho mu byaha bifitanye isano na Jenoside yabikoreye.

Urwandiko rw’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga kuri Micomyiza Jean Paul, bunashima Suwede yamwohereje.

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda mu mwaka wa 2020 nibwo bwagaragarije igihugu cya Suwede uruhare rwa Micomyiza ku byaha bya Jenoside bumukurikiranyeho, bunasaba ko yakoherezwa mu Rwanda nk’aho yakoreye ibyaha akekwaho akaburanishwa,

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga