• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
16/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
16/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
16/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira

Umupadiri mu Bufaransa yarashwe n’umugabo amuziza kuryamana n’umugore we

Umwanditsi
November 8, 2020

Umugabo ucyekwaho kurasa padiri wo mu idini rya Orthodoxe ukomoka mu Bugereki ariko ukorera ubutumwa mu Bufaransa, yemeye ko yamurasiye mu mujyi wa Lyon mu cyumweru gishize kubera ikibazo bafitanye, nkuko abashinjacyaha babivuga.

Ucyekwaho icyaha w’imyaka 40 y’amavuko yabwiye abashinjacyaha ko uwo mupadiri yaryamanaga n’umugore we.

Padiri Nikolaos Kakavelakis w’imyaka 52, yarashwe amasasu abiri ari hanze ya kiliziya ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2020. Yavuganye na polisi nyuma yo kuva muri ‘coma‘ (guta ubwenge) ku wa gatatu.

Uko kuraswa kwe kwabaye hashize iminsi abantu batatu bishwe batewe icyuma (cyangwa imbugita mu Kirundi) kuri kiliziya yo mu mujyi wa Nice mu majyepfo y’Ubufaransa.

Mbere, byari byabanje gucyekwa ko kurasa no gukomeretsa uwo mupadiri bifitanye isano n’icyo Perezida Emmanuel Macron yise “igitero cy’ubuhezanguni muri Isilamu” cy’i Nice.

Ntabwo byahise bimenyekana icyari cyihishe inyuma y’uko kurasa kw’i Lyon, abategetsi batangiza iperereza ku cyaha cyo kugerageza kwica umuntu. Ariko muri iki cyumweru abakora iperereza bateye intambwe mu kazi kabo ubwo uwo mupadiri yashoboye kuvugana na polisi.

Uwo bivugwa ko afite ubwenegihugu bwa Georgie ucyekwaho kurasa padiri, yatawe muri yombi iwe mu rugo i Lyon kuri uyu wa gatanu, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa.

Iki kinyamakuru gisubiramo amagambo yo mu itangazo ry’umushinjacyaha wa Lyon, Nicolas Jacquet, wavuze ko ucyekwa “bigaragara ko ari umugabo w’umugore waryamanaga n’uwarashwe“.

Uwo ucyekwa nkuko BBC ikomeza ibitangaza, yabwiye abashinjacyaha ko nta mugambi yari afite wo kwica uwo mupadiri wari ucuditse n’umugore we w’Umurusiya w’imyaka 35, nkuko Le Parisien ibitangaza.

Uwo mupadiri arimo koroherwa aho bamubaze kwa muganga kubera ibikomere by’amasasu. Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2020, yari yatangaje ko asezeye ku kuba padiri muri iryo dini.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5891 Posts

Politiki

4142 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga