• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Umupfakazi wa Meya wishwe na Covid-19, niwe ugiye kurangiza Manda ye

Umwanditsi
October 15, 2020

Umugore w’imyaka 40 wapfushije umugabo wari umuyobozi w’akarere ko muri Mexico (Mexique) azize Covid-19, ni we ubu ugiye kurangiza igihe umugabo we yari asigaje kuri manda ye.

Inteko ishingamategeko ya leta ya Sinaloa – imwe muri leta zigize Mexico – yemeje igenwa rya Pier Angely Camacho ku majwi 35 n’umudepite umwe wifashe.

Umugabo we Carlo Mario Ortiz wari ufite imyaka 46, yari yarakorewe ubuvuzi bwo guterwamo impyiko akiri umwana, bivuze ko yari mu cyiciro cy’abibasirwa cyane na Covid-19. Yapfuye mu cyumweru gishize.

Mu 2018 ni bwo Bwana Ortiz yongeye gutorerwa kuba ‘Mayor’ w’akarere ka Salvador Alvarado, gatuwe n’abaturage bagera ku 80,000.

Madamu Camacho nkuko BBC ibitangaza, yahoze akora mu kigo cyo muri iyo leta cyita ku mibereho myiza y’abaturage. Azaba kuri uyu mwanya w’ubuyobozi bw’akarere kugeza habaye andi matora y’umuyobozi w’akarere ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa 10 mu 2021.

Yavuze ko atewe ishema no gukomereza aho umugabo we yari agejeje.
Kugeza ubu muri Mexico hamaze gutangazwa abantu barenga 800,000 banduye coronavirus, muri bo abarenga 80,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga