Umupilote yirwanyeho agusha indege mu murima w’ibigori nyuma yo kugonga inyoni

Inde itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Airbus 321 ya kompanyi ya Ural Airlines kuri uyu wa 15 Kanama 2019 ubwo yari itwaye abagenzi 233 mu gihugu cy’u Burusiya yerekeza Simferpol mu kirwa cya Crimea yakoze impanuka mu kirere igongana n’itsinda ry’inyoni zo mu bwoko bw’inuma.

Mu gukora iyi mpanuka, iyi ndege ubwo yari igihaguruka yagonganye n’itsinda ry’inyoni zahise zijya muri Moteri yayo iby’urugendo mu kirere biba ibindi kuko Moreti zahise zigira ikibazo, abapilote bayo bahita birwanaho bayigusha ku butaka mu murima w’ibigori. Nta mugenzi yahitanye uretse 23 mubo yari itwaye bakomeretse.

Aho iyi ndege yaguye mu murima w’ibigori nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ngo abagenzi n’abakozi bayo basiganwe buri wese ayivamo yiruka asha gukiza amagara ye bikanga ko ishobora guturika ibintu bikaba bibi kurushaho.

Ikigo gishinzwe iby’ubwikorezi bwo mukirere Rosaviastsia gitangaza ko iyi ndege yaguye ahantu mu murima ku ntera ya Kilometero imwe uvuye mu muhanda wayo w’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Zhukovsky.

Nyuma yo kugera hasi, abagenzi bahise bavanwa mu ndege, bamwe muribo bahita berekezwa mu bitaro kuvurwa naho abandi basubizwa ku kibuga cy’indege ngo bakomeze urugendo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Gihugu cy’u Burusiya itangaza ko abana batanu bari mu bashyizwe mu bitaro ngo bavurwe, mu gihe ivuga kandi ko muri aba bakomeretse harimo abarembye n’abatarembye.

Kugongana kw’indege n’inyoni mu ngendo zo mukirere ngo si ibintu bidasanzwe kuko nko muri Amerika honyine habarurwa uku kugongana inshuro ibihumbi ku mwaka, uretse ko ngo ari gake cyane biteza impanuka.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →