• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Umurambo wa Ambasaderi wiciwe DR Congo wagejejwe i Roma, hasobanuwe icyo yakoraga aho yiciwe

Umwanditsi
February 24, 2021

Umurambo wa Ambasaderi uherutse kwicirwa muri DR Congo wagejejwe i Roma
Umurambo wa ambasaderi w’Ubutaliyani wagejejwe i Roma nyuma y’uko yiciwe hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo ku wa mbere. Hanasobanuwe icyari kimujyanye muri kariya gace yiciwemo.

Luca Attanasio na Vittorio Lacovacci, umupolisi w’Umutaliyani wamurindaga, n’umushoferi w’Umunyecongo barishwe ubwo abantu bitwaje intwaro bateraga uruhererekane rw’imodoka za UN.

Indege ya gisirikare y’Ubutaliyani yageze ku kibuga cy’indege cya Ciampino i Roma ivuye i Goma izanye amasanduku abiri yambitswe ibendera ry’Ubutaliyani, yakirwa na Minisitiri w’intebe Mario Draghi.

Abategetsi muri DR Congo bashinje umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR kuba ari wo wakoze ubwo bwicanyi. Uyu mutwe wo warabihakanye.

Ambasaderi yakoraga iki muri ako gace?

Attanasio wari uhagarariye Ubutaliyani muri DR Congo kuva mu 2017, yari mu rugendo rw’akazi hamwe n’ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi PAM/WFP. Yari agiye kureba gahunda yo kugeza ibiribwa ku mashuri muri Rutshuru, nk’uko WFP ibivuga.

Inshuti ye, Umutaliyani w’inzobere mu by’ibirunga Dario Tedesco, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko bombi bari bafitanye gahunda yo kuzamuka ikirunga cya Nyiragongo nyuma y’urwo rugendo ku wa mbere.

Pariki ya Virunga ku ruhande rwa DR Congo, ni imwe muri pariki zifite ibibazo by’umutekano mucye muri Africa.

Tedesco avuga ko ku cyumweru bari basangiye na we ifunguro rya nimugoroba. Ati: “Yemeraga ibyo yakoraga kandi uru ntirwari rukwiye kuba urugendo rwe rwa nyuma”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga