Umurambo wa Nyakwigendera Amb. Jaques Bihozagara wagejejwe mu Rwanda

Nyuma y’inzira ndende y’amananiza Leta y’uburundi yashyize ku muryango wa Amb. Jaques Bihozagara, birangiye umurambo wa nyakwigendera ugejejwe mu Rwanda.

Hari kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 5 Mata 2016, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga ku kibuga cy’indege cya Kanombe uzanywe na Kompanyi y’indege ya RwandAir, uherekejwe n’umuryango we.

Umuryango wa nyakwigendera Ambasaderi Jaques Bihozagara, wasabye Leta y’u Rwanda ko yakora isuzuma ( Autopsie) hagamijwe kureba icyamwishe hanyuma kandi banasaba ko haba iperereza mpuzamahanga kugirango hamenyekane ibijyanye n’urupfu rwe.

Ab'umuryango wa Nyakwigendera Bihozagara basobanura inzira itari yoroshye banyuzemo mu kubona umurambo.
Ab’umuryango wa Nyakwigendera Amb. Bihozagara basobanura inzira itari yoroshye banyuzemo mu kubona umurambo.

Ambasaderi Jaques Bihozagara, yapfiriye mu Gihugu cy’uburundi muri gereza ya Mpimba aho yari afungiye kuva mu kuboza k’umwaka ushize wa 2015 ashinjwa na leta y’uburundi ko ari intasi y’u rwanda.

Inkuru ibabaje ijyanye n’urupfu rwa Amb. Bihozagara, yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuwa gatatu Taliki ya 30 Werurwe uyu mwaka wa 2016.

Byakomeje kuvugwa ko Leta y’uburundi yashyize amananiza ku muryango wa nyakwigendera  Amb. Jaques Bihozagara ubwo basabaga ko umurambo we bawuhabwa akaza gushyingurwa mu Rwanda.

Leta y’uburndi, amananiza yashyize ku muryango wa nyakwigendera ngo yari ashingiye ku kuba umuryango wa nyakwigendera waragombaga kwemera kubanza kwandika wemeza ko nyakwigendera yapfuye azize urupfu rusanzwe, gusa banze kubyandika ubishyira mu maboko ya ambasade y’u Rwanda i Burundi kugira ngo ibafashe none birangiye Nyakwigendera agejejwe mu rwanda.

Nyakwigendera Amb. Jaques Bihozagara, twibutse ko yakoze imirimo itandukanye ya Politiki mu Rwanda, irimo kuba yarabaye Minisitiri akaba kandi yaranabaye Ambasaderi mu gihugu cy’ubufaransa no mu gihugu cy’Ububiligi.

kugeza ubwo umurambo wa Nyakwigendera wagezwaga mu Rwanda, Uburundi bwasabwe na Leta y’u rwanda gutanga ubusobanuro k’urupfu rwa Amb. Bigozagara ariko uburundi ntiburagira ibisobanuro butanga.

 

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →