• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Umuryango wa Kabuga urasaba gusubizwa imitungo yabo yafatiriwe

Umwanditsi
October 2, 2021

Abana ba Kabuga Félicien, utegereje kuburanishwa ku byaha byibasiye inyokomuntu i La Haye, barasaba ko imitungo yabo ndetse n’iya se yafatiriwe n’ubutabera yarekurwa.

Kabuga wafatiwe mu Bufaransa taliki 16 Gucurasi 2020, inama ntegurarubanza ye izaba taliki 6 Ukwakira 2021 kugira ngo hagenwe italiki urubanza rwe ruzatangiriraho.

Hagati aho abana be ndetse n’abandi bo mu muryango we ba hafi, bakomeje intambara yo kureba ko imitungo yabo ndetse n’iya se imaze hafi imyaka 20 yarafatiriwe n’ubutabera bakongera bakayisubirana.

Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, Carla Del Ponte, yari yarahisemo gukurikirana inzira amafaranga ya Kabuga anyuramo, no gufatira imitungo ye n’abo mu muryango we ba hafi nk’uburyo bw’inzira ya bugufi yo kumufata.

Umushinjacyaha wa TPIR uri i La Haye, Serge Brammertz, yateye utwatsi icyifuzo cy’abo mu muryango wa Kabuga, avuga ko mu gihe baramuka basubijwe umutungo wa Kabuga wazifashishwa n’abo mu muryango we mu kugura abatangabuhamya no gusibanganya ibimenyetso.

Umushinjacyaha Brammertz avuga ko n’ubwo Urukiko rwashyiriweho u Rwanda ku barokotse n’abahohotewe n’abahamijwe ibyaha, abahohotewe bashobora kuzifashisha urubanza rwa Kabuga bakaba baregera indishyi mu nkiko zo mu Rwanda ndetse n’iz’ahandi bakaba babona indishyi.

Gushakisha no gufatira imitungo ya Kabuga iri hirya no hino ku isi byatangiye mu 1999, aho hafatiriwe za konti ziri mu Bufaransa no mu Bubiligi ndetse no muri Banki nkuru ya Kenya. Hanafatiriwe kandi umutungo we uri muri Kenya ubaruye kuri Kabuga Felicien n’umugore we Josephine Mukazitoni (uyu yapfuye muri 2017). Ubutabera mpuzamahanga buvuga ko umutungo wa Kabuga urenga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga