Umusirikare wa Malawi yiciwe I Beni muri DR Congo

Igisirikare cya Malawi cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’umusirikare wacyo wiciwe i Beni muri DR Congo aho yari mu butumwa bwa MONUSCO.

Lance Corporał Chitenji Kamanga w’imyaka 28 yapfuye kuwa mbere mu gitero cy’umutwe witwaje intwaro ku birindiro by’ingabo za ONU mu gace ka Beni, nk’uko bivugwa na MONUSCO.

Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko icyo gitero cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa ADF, wo utagize icyo ubivugaho. Itangazo ry’igisirikare cya Malawi rivuga ko cyabuze “umusirikare w’ubutwari, ukora cyane kandi w’ikinyabupfura”.

Inama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi yamaganye igitero ku ngabo za MONUSCO cyaguyemo uyu musirikare wa Malawi. Mu itangazo iyi nama ya ONU yasohoye, ivuga ko yihanganisha umuryango w’uyu musirikare n’abategetsi ba Malawi.

Ingabo ubu zirenga 16,000 za MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo, aho zoherejwe kurinda abaturage no gufasha kugarura amahoro, gusa zinengwa kunanirwa inshingano zazo.

Imitwe yitwara gisirikare yakomeje kwimonogoza mu ntara za Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru na Ituri aho ishinjwa gukora ibikorwa birimo kwica, gufata abagore ku ngufu no gusahura rubanda.

Mu kwezi gushize nkuko BBC ibitangaza, mu mijyi ya Goma, Beni na Butembo muri Kivu ya Ruguru habaye imyigaragambyo y’abaturage basaba ko ingabo za MONUSCO zitaha kuko zananiwe kubarengera.

Lance Corporał Chitenji Kamanga w’imyaka 28 yapfuye arashwe ku wa mbere.

Mu guhangana n’ibyo bibazo, Leta ya DR Congo iherutse gutangaza ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, ubu zitegekwa n’ubutegetsi bwa gisirikare.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →