Umuti ugarurira ubusugi ababutakaje wabonetse Kongo

Abagore n’abakobwa ku bwinshi mu gihugu cya Kongo barashakishiriza hasi no hejuru umuti wabagarurira ubusugi.

Mu gihe benshi badashidikanya ko umuntu ashobora gutakaza ubusugi bwe(igitsina gore), ntabwo byari bisanzwe kumva ko umuntu ashobora no kugaruka kongera kuba isugi.

Mu gihugu cya Kongo Kinshasa, kugaruka mu busugi ni ibimaze kumenyerwa ndetse bitakibazwaho na benshi, ibi bigaterwa ngo n’uko bafite umuti ubafasha kugarura ubusugi baba baratakaje.

Abakobwa n’abagore muri iki gihugu cya Kongo Kinshasa, bemeza ko gukoresha iyi miti ngo bituma bongera kuba amasugi ndetse no mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina bakababara cyane nk’abakiri amasugi.

Iyi miti, ikoreshwa kenshi ngo n’abakobwa kuko ngo baba bashaka kwemeza abagiye kubarongora, abagiye kubagira abagore babemeza ko batigeze bateshwa ubusugi.

Nubwo iyi miti igarura ubusugi ikunzwe ndetse ikaba ikoreshwa, ishobora ngo kugira ingaruka ku buzima bw’abayikoresha mu kubatera uburwayi.

Kuri Leta ya Kongo Kinshasa, ni icyaha gikomeye kugurisha imiti itemewe n’amategeko, gusa kuri uyu muti usubiza ubusugi ababutakaje ngo ntabwo Leta izi niba uyu uri mu miti itemewe. BBC dukesha iyi nkuru, itangaza ko ngo ku bakoresha imiti nk’iyi y’ikirundi bo amategeko ya Kongo abemerera kuyikoresha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →