Umwana w’Umurundi w’imyaka 15 muri babiri bishwe batewe ibyuma mu Bwongereza

Tamim Ian Habimana ufite ababyeyi b’Abarundi ni umwe mu bana babiri bishwe batewe ibyuma ku wa mbere, amazina yabo ubu yatangajwe na Polisi y’i Londres mu Bwongereza.

Habimana w’imyaka 15, yasogoswe icyuma rimwe ku muhanda Woolwich New Road, mu karere ka Woolwich mu majyepfo ya London, ku wa mbere saa kumi n’imwe na 25 z’umugoroba (17h25).

Abapolisi basanze ari hasi, hari kandi ibyuma bitatu, abatabazi bagerageje kumufasha ariko biranga apfira aho saa kumi n’ebyiri n’iminota umunani z’umugoroba (18h08), nk’uko polisi ibivuga.

Umuhungu w’imyaka 15 yafashwe akekwaho kwica Habimana. Umuryango wa Habimana uri mu gahinda gakomeye, umubyeyi we (nyina) babanaga, ntabasha kugira icyo avuga. Se yari mu Burundi ubwo ibi byabaga, byitezwe ko agera mu Bwongereza.

Ikinyamakuru The Evening Standard cyo mu Bwongereza, kivuga ko inshuti za Habimana zivuga ko yifuzaga kuzaba umunyamategeko.

Ejo ku wa kane nkuko BBC ibitangaza, byamenyekanye ko ishuri yigagaho, Harris Academy Greenwich, ryabujije abanyeshuri kujya mu mujyi hagati i Woolwich, aho yapfiriye, no mu maguriro y’ibiribwa ya McDonald’s ari aho hafi kuko ari uduce duteye ibibazo.

Ako gace kavugwamo urugomo n’ubwambuzi bwitwaje intwaro. Itangazo ry’iri shuri rihuriweho n’abayobozi baryo n’ababyeyi rivuga ko “Dutewe agahinda no kubura ubuzima bw’umwana bidasobanutse. Ibitekerezo n’amasengesho yacu biri ku muryango we kandi turakora ibyo dushoboye byose mu kubafasha muri iki gihe”, nkuko The Evening Standard ibivuga.

Itangazo ry’iri shuri ryongera gusaba ababyeyi guha abana ubutumwa bubibutsa ko bagomba guhita bajya iwabo mu rugo nyuma y’amasomo nta handi banyuze.

Ku wa mbere kandi, hashize amasaha Habimana yishwe, Keane Flynn-Harling w’imyaka 16 na we yishwe atewe icyuma i Oval Place mu karere ka Vauxhall, na ho ho mu majyepfo ya London, umugabo w’imyaka 29 yarafashwe akekwa.

Polisi yasanze Keane Flynn-Harling, w’imyaka 16, afite ibikomere byinshi aho yajombaguwe icyuma.

Kugeza ubu, abantu 21 batarageza ku myaka 20 barishwe i Londres muri 2021. Mu mwaka ushize wose, 17 batarageza imyaka 20 ni bo bishwe muri Londres gusa.

Niba impfu z’abangana batyo zikomeje kuri iki gipimo, uyu uzaba umwaka wishwemo benshi i Londres kuva mu 2008.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →