Umwiherero: Min. Shyaka yasabye ko Ibisubizo ku bibazo by’umuturage biva mu mpapuro na Minisiteri

Mu mwiherero w’iminsi itatu w’Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyepfo n’abafatanyabikorwa uri kube I Kabgayi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase kuri uyu wa 28 Nyakanga 2019 yasabye ko ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibereho y’umuturage biva mu mpapuro bikamusanga mu murima no mu mibereho ye.

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye abitabiriye umwiherero ko nta gisubizo kidahari, haba ku bibazo bishingiye ku macumbi y’abatishoboye batagira aho baba bimaze imyaka, byaba ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi bigoye imibereho y’umuturage. Asaba ahubwo ko bikurwa mu mpapuro na za Minisiteri bikegerezwa umuturage, ariko kandi bigakorwa mu bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Abayobozi batandukanye bagize uruhare mu gutanga ibiganiro muri uyu mwiherero.

Ati“ Ibisubizo birahari. Ibisigaye ni ugukorana kw’inzego no kwegera abaturage ku buryo ibyo bisubizo bihari bigera ku muturage. Ntibibe ibisubizo byo mu mpapuro no muri za Minisiteri gusa, ahubwo ibisubizo bigere ku muturage no mu murima we”.

Kubijyanye n’ubuhinzi by’umwihariko, Minisitiri Shyaka avuga ko kugira ngo umuturage yeze ndetse asarure hari ibisabwa bitandukanye haba kuri we, ubutaka buhingwa harimo ifumbire n’ibindi. Avuga ko ibi byose bitabuze, ko ahubwo hakenewe imikoranire y’inzego ifasha mu kugira ngo ibisubizo bimanuke bigere no mu murima w’umuturage no mu mibereho ye.

Gahunda zizamura imibereho y’umuturage nk’Ubudehe na VUP ntizikwiye kuba indiri y’abafite akaboko karekare:

Minisitiri Shyaka, avuga kandi ko gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage nka VUP, Ubudehe n’izindi zidakwiye kuba igicumbi cy’abanyakaboko karekare, za ruswa n’imikorere idasobanutse. Avuga ko ibyo bikwiye guhagarara.

Min. Shyaka ibumoso na Governor CG Gasana.

Ati“ Izi gahunda zizamura imibereho y’abaturage ze kuba igicumbi cyangwa indiri y’abanyakaboko karekare, za ruswa n’imikorere idasobanutse. Ibyo bigomba rwose gucika kandi ni ibintu bishoboka”. Akomeza avuga ko ahazajya hagaragara ubu budakemwa bwacagase, aho kugira ngo umuturage abure kugerwaho na gahunda zimugenewe, aba bayobozi baba bakoze amakosa bazajya bafatirwa ibyemezo.

Uyu mwiherero w’abayobozi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo wahawe insanganyamatsiko igira iti” Kwihutisha Serivise bigamije imiyoborere y’impinduramatwara”. Ni umwiherero ahanini ugamije ukwisuzuma kw’inzego zitandukanye ziwurimo. Abawitabiriye baraye bageze aho ubera ku mugoroba wa Tariki 27 Nyakanga 2019, aho biteganijwe ko bwusoza kuri uyu wa mbere ku mugoroba.

Mu bitabiriye uyu mwiherero barimo; Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Biro ya Njyanama mu turere, Abahagarariye Urugaga rw’Abagore-CNF, Abahagarariye urugaga rw’Urubyiruko-CNJR, ba Gitifu b’Uturere na ba DM, bamwe mu bayobozi b’amashami y’imirimo ku rwego rw’Akarere, Abayobozi ku rwego rw’Intara batandukanye n’abandi.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →