UN yamaganye igitero cy’abasirikare ba Uganda ku Banyamakuru

Umuryango w’Abibumbye-ONU wamaganiye kure igitero cyakozwe n’abashinzwe umutekano ku banyamakuru muri Uganda, abatari bake bakaba barahakomerekeye.

Aba banyamakuru bakozwe ho igitero n’igisirikare cya Uganda, bari bagiye mu kiganiro n’intumwa ya rubanda Robert Kyagukanyi azwi kw’izina rya Bobi Wine, igihe yari ku biro by’ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku burenganzira bwa muntu, ashaka kwerekana uburyo uburenganzira bwa muntu buhungabanywa mu gihugu.

Igipolisi cya Uganda gitangaza ko abashinzwe umutekano barimo batataya ikoraniro ritemewe n’amategeko, kikavuga ko bibabaje kubona hari abanyamakuru bakomerekeye muri icyo gikorwa.

Ibi bibaye mu gihe impungenge zikomeza kwiyongera ko Leta ya Uganda irimo gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’intsinzi ya Perezida Yoweri Museveni mu matora aheruka yabayemo ukutumvikana kwinshi.

Amashusho yafashwe yerekana abasirikare ba Uganda barimo biruka ku banyamakuru bakubita n’inkoni. Bari bategereje ko Bobi Wine abonana n’abayoboye iryo shami kugira ngo asabe ko haba amatohoza ku ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu.

Anyuze ku rubuga rwa Twitter, Bobi Wine yanditse ati: “Uyu munsi twagiye ku biro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu i Kampala kugira ngo dutange urwandiko rwo kwamagana inyuruzwa/ishimutwa rikomeje, iyicarubozo n’ubwicanyi bukorerwa abanywanyi bacu. Igisirikare cyari kirindiriye hanze y’irembo ry’ibiro by’iri shami, bateye kandi bakubita abanyamakuru n’abatowe!”.

Akomeza ati” N’agasuzuguro kenshi cyane, bateye uwo ari we wese bashobora gushyikira agakubitwa nta mpuhwe. Bamenaguye ibirahure by’imodoka zari zaduherekeje. Abatari bake bajyanywe mu bitaro. Ariko Museveni ntashobora kuduhatira kwishyikana”.

Bamwe mu banyamakuru barakomeretse cyane ndetse bamwe berekanwa barimo bava amaraso mu mutwe bafise n’ibikomere.

Ibi byabereye hafi y’ibiro by’iri shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ku murwa mukuru Kampala.

Igipolisi kivuga ko cyatangiye amatohoza kugira ngo kimenye ibyatumye abanyamakuru n’abandi banyagihugu bakubitwa n’abasirikare.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Flavia Byekwaso yanditse kuri Twitter ko “itsinda ry’abantu bari kumwe na Bobi Wine bateye umwe mu bashinzwe umutekano, biba ngombwa ko bakoresha ingufu mu kubigiza inyuma, hahita haduka imishyamirano”. Arahakana ko ari igitero cyari kigamije abanyamakuru ubwabo.

Ishyaka rye rimenyesha ko hari abanywanyi baryo batari bake baburiwe irengero rikavuga ko hari nababoze igufa aho bapfungiwe.

Bobi Wine w’imyaka 38, umunyamuziki wahinduye akajya muri Politike, niwe wari ukomeye cyane mu bantu 11 bari bahanganye na Prezida Yoweri Museveni w’imyaka 76 mu matora aheruka muri icyo gihugu yabaye ku wa 14 z’ukwa mbere 2021.

Aya matora nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yatsinzwe na perezida Museveni ku majwi 58.64%, naho Bobi Wine aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34.83% ariko ntiyemera ibyavuye mu matora, aho avuga ko yabayemo ubujura, ibihakanwa na Komisiyo ishinzwe amatora muri UGanda.

Kuva ku munsi w’amatora, haciyeho iminsi urugo rwa Bobi Wine rukikijwe n’abashinzwe umutekano, nta muntu usohoka kandi nta n’uwinjira. Yabashije gusohoka ku itegeko ry’urukiko rukuru rw’iki gihugu, aho rwahise rutegeka ko abasirikare n’abapolisi bava ku rugo rwe, maze nawe ashobora kuvugana n’abanyamakuru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “UN yamaganye igitero cy’abasirikare ba Uganda ku Banyamakuru

  1. Fulgencie February 18, 2021 at 7:49 am

    Mbega ibintu biteye ubwoba!

Comments are closed.