• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
14/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva

UNICEF iratabariza byihutirwa abana bo muri Sudani y’Epfo

Umwanditsi
July 8, 2021

Mu gihe Sudani y’epfo igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi y’ubwigenge, abayobozi muri ONU baravuga ko ku kigereranyo abantu miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu barimo abana miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu bakeneye infashanyo y’ubutabazi byihutirwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana-UNICEF nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, rivuga ko ibyishimo by’umunsi w’ubwigenge taliki 9 y’ukwezi kwa karindwi 2011, bitamaze akanya. Imyaka ibiri nyuma yaho, havutse intambara y’abaturage. Amateka yasizwe n’iyo ntambara, yerekana ko abantu babarirwa hafi mu 400,000 bishwe kugeza ubu.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, uri i Geneve mu Busuwisi, Lisa Schlein, wateguye iyi nkuru, avuga ko ONU itangaza ko abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu, bataye ibyabo imbere mu gihugu na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri bambutse umupaka bahunga, bakaba bakiri mu buhungiro. UNICEF ivuga ko miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu barimo abana miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu bakeneye infashanyo yihutirwa.

Avugira kuri videwo, mu murwa mukuru Juba, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya UNICEF, muri Sudani y’epfo, Mads Oyen yavuze ko igihugu kirimo kuzahazwa n’ingaruka zitandukanye z’ibikorwa bya muntu hamwe n’ibiza bisanzwe. Ibyo birimo urugomo, ubushyamirane hagati y’amakomini, ubwicanyi bwo kwihorera, imyuzure idasiba n’amapfa hamwe n’ubukungu burushaho kumera nabi.

Oyen, avuga ko Sudani y’epfo, ari kimwe mu bihugu mu by’ukuri bifite ibibazo byugarije ikiremwa muntu kurusha ibindi kw’isi, kikaba na kimwe mu byibagiranye. Avuga ko iki gihugu gifite umubare munini w’abana bakeneye inkunga, mu bantu bose bayikeneye kw’isi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5890 Posts

Politiki

4141 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga