UNICEF iratabariza byihutirwa abana bo muri Sudani y’Epfo

Mu gihe Sudani y’epfo igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi y’ubwigenge, abayobozi muri ONU baravuga ko ku kigereranyo abantu miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu barimo abana miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu bakeneye infashanyo y’ubutabazi byihutirwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana-UNICEF nkuko VOA dukesha iyi nkuru ibitangaza, rivuga ko ibyishimo by’umunsi w’ubwigenge taliki 9 y’ukwezi kwa karindwi 2011, bitamaze akanya. Imyaka ibiri nyuma yaho, havutse intambara y’abaturage. Amateka yasizwe n’iyo ntambara, yerekana ko abantu babarirwa hafi mu 400,000 bishwe kugeza ubu.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, uri i Geneve mu Busuwisi, Lisa Schlein, wateguye iyi nkuru, avuga ko ONU itangaza ko abantu miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu, bataye ibyabo imbere mu gihugu na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri bambutse umupaka bahunga, bakaba bakiri mu buhungiro. UNICEF ivuga ko miliyoni umunani n’ibihumbi magana atatu barimo abana miliyoni enye n’ibihumbi magana atanu bakeneye infashanyo yihutirwa.

Avugira kuri videwo, mu murwa mukuru Juba, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya UNICEF, muri Sudani y’epfo, Mads Oyen yavuze ko igihugu kirimo kuzahazwa n’ingaruka zitandukanye z’ibikorwa bya muntu hamwe n’ibiza bisanzwe. Ibyo birimo urugomo, ubushyamirane hagati y’amakomini, ubwicanyi bwo kwihorera, imyuzure idasiba n’amapfa hamwe n’ubukungu burushaho kumera nabi.

Oyen, avuga ko Sudani y’epfo, ari kimwe mu bihugu mu by’ukuri bifite ibibazo byugarije ikiremwa muntu kurusha ibindi kw’isi, kikaba na kimwe mu byibagiranye. Avuga ko iki gihugu gifite umubare munini w’abana bakeneye inkunga, mu bantu bose bayikeneye kw’isi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →