Uretse impanuka 16 zaguyemo abantu 2, muri rusange umutekano wagenze neza ku munsi wa Noheli-Polisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano ku munsi mukuru wa Noheli wagenze neza muri rusange mu gihugu hose uretse impanuka nkeya zabaye zigahitana ubuzima bw’abantu babiri.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukuboza 2018.

CP Kabera yavuze ko umutekano muri rusange wagenze neza usibye impanuka zigera kuri 16 zabaye mu gihugu hose, 13 murizo zabereye mu Ntara naho 3 zibera mu Mujyi wa Kigali. Izo zose zikaba zarakomerekeyemo abagera kuri 32,  9  muri bo bakomereka mu buryo bukomeye 2 bitaba Imana. Izi mpanuka kandi  zanangije ibikorwa remezo.

Yagize ati” Izi mpanuka inyinshi zatewe n’abashoferi babiri b’imodoka zo mu bwoko bwa Ritco na Capital bacomokoye utugabanyamuvuduko(speed governor) bituma imodoka zabo zirenza umuvuduko zirenga umuhanda ziragwa”.

Yakomeje avuga ko izindi zatewe n’abatwaye ibinyabiziga basinze bakagonga abantu bari ku muhanda n’ibiwukikije, aha akaba yatanze urugero rw’umukobwa warutwaye imodoka yasinze yavaga Remera yerekeza Kanombe wagonze imikindo ine(4).

CP Kabera akaba yakanguriye abaturage kurushaho kwishimira iminsi mikuru ariko bakanarushaho kubungabunga umutekano.

Yagize ati” Iminsi mikuru ihoraho, birakwiye ko abantu barushaho kwita ku mutekano wa bo n’uwabagenzi babo birinda gutwara ibinyabiziga basinze. Kwirinda gucomokora utuganyamuvuduko cyane ko ibi ari ibyaha bihanwa n’amategeko”.

Yakomeje avuga kandi ko nta kintu na kimwe giteza umutekano muke Polisi izihanganira. Uretse izi mpanuka kandi, itangazamakuru ryeretswe abakekwaho ubujura bagera kuri batatu(3) bakekwaho kwiba ibikoresho bitandukanye byo mu nzu birimo gaze, televiziyo, mudasobwa n’ibindi bikoresho byikoranabuhanga byibwe mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Karuruma.

Abo bakekwaho ubujura, ni uwitwa Nsabimana Fiacre w’imyaka 26 ukomoka mu karere ka Rusizi utuye ahitwa Karuruma ukekwaho kwiba ibyo bikoresho, na Dusabyeyezu Benjamin w’imyaka 37 wari umushoferi utwara imodoka Toyota corolla RAB 521 I ukekwaho kumufasha kubitwara ndetse n’umumotari witwa Munyaneza Eliezer w’imyaka 32 y’amavuko nawe ukekwaho kumufasha kubitwara.

 

CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturage kurushaho kwitwararika muri iyi minsi mikuru kuko abajura baba bakajije umurego mu bujura.

Yagize ati:”Abaturage barasabwa kudasiga amazu nta muntu n’umwe basize ku rugo kuko muri iyi minsi mikuru abajura baba bakajije umurego mu kwiba, baba bazi neza ko abantu benshi bagiye mu myidagaduro.”

Yifurije abaturage gukomeza kuryoherwa n’iminsi mikuru anabashimira ubufatanye bwa bo na Polisi mu gucunga umutekano kuko ngo n’aba bajura bafashwe kubera amakuru yatanzwe na bo.

CP Kabera, yashoje asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda ndetse aboneraho no gusaba abayozi b’amakompanyi atwara abagenzi kujya bakurikirana imigendere n’imyitwarire y’abashoferi babo bakoresheje ikoranabuhanga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →