Urubanza rwa Egide Mazimpaka na bagenzi be rwasomye bamwe bariruhutsa

Urubanza RP.0154/14/TGI/MHG rwa Egide Mazimpaka na bagenzi be rwasomwe.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ku gicamunsi cya taliki ya 28 Mutarama 2016, rwasomye urubanza rwa Egide Mazimpaka, Thomas Kabanda hamwe n’abo baregwa hamwe bose bagera kuri 28 aho bashinjwa ikoreshwa nabi ry’amafaranga ya VUP.

Nkuko byasomwe na perezida w’urukiko, ibyaha bose bashinjwa bishingiye cyane ku Kunyereza umutungo wa Leta hamwe no Gukoresha inyandiko mpimbano.

Mu baregwa, hari ababuranye bemera ibyaha byombi abandi bemera icyaha kimwe aricyo cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano bakaba baranisabiye ko ibihano bazagenerwa byazagabanywa ndetse bikanasubikwa, hakaba rero n’ababuranye batsemba ko nta cyaha bigeze bakora.

Nyuma yo gusuzuma ibyo baregwa bose, urukiko bamwe rwabagize abere ngo kuko rwasanze nta cyaha kibahama hanyuma abandi nabo barakatirwa bijyanye na buri wese uko urukiko rwasuzumye ibyo yaregwaga cyane ko bamwe bari baremeye icyaha.

Egide ibumoso, Xavier hagati, Thoma iburyo
Egide ibumoso, Xavier hagati, Thoma iburyo mu gihe bari bakiregura kubyo baregwaga

Mazimpaka Egide utitabiriye isomwa ry’urubanza akaba yari no ku isonga mu bashinjwaga yagizwe umwere n’urukiko kuko nyuma yo gusuzuma ibyo yaregwaga byose rwasanze ari umwere bityo rutegeka ko ahita arekurwa akava muri gereza amazemo hafi umwaka.

Thomas Kabanda uri ku isonga muri uru rubanza akaba anamaze muri gereza hafi umwaka akaba yaranaburanye yemera icyaha, urukiko nyuma yo gusuzuma ibyo aregwa rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu.

Mu cyumba cy'iburanisha
mugihe ababurana bose bari bakitaba urukiko bisobanura ku byaha baregwaga.

Undi waburanaga afunze uretse Egide na Thomas ni uwari ushinzwe inguzanyo muri SACCO y’umurenge wa Ngamba witwa Ndayisaba Francois Xavier, nyuma y’uko urukiko rusuzumye ibyo yaregwaga rwasanze nta kimuhama bityo nawe rutegeka ko ahita arekurwa.

Ababuranye bose bemera icyaha muri uru rubanza, bose nkuko baburanye bihamya icyaha urukiko narwo rwabahamije icyaha rushingiye ku kwirega no kwemera icyaha kwabo basubikirwa ibihano bamwe banacibwa ihazabu y’amafaranga hanyuma abandi bagirwa abere.

Rukimara gusomwa benshi biruhukije bashima Imana, uretse Thomas , Egide na Xavier nibo gusa baburanye bafunze abandi bitabaga urukiko bari mu mirimo yabo itandukanye, benshi mu bitabiriye isomwa ry’uru rubanza bagiye banarukurikira bashimiye urukiko ngo rwakoze akazi gakomeye ngo cyane ko rwamanutse rukajya kwishakira amakuru y’abaregwaga bose.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →