• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri
17/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa

Urugomo rwakurikiye ifungwa rya Jacob Zuma rumaze guhitana abantu 276

Umwanditsi
July 22, 2021

Umubare w’abamaze gutangazwa ko bapfiriye mu rugomo rwakurikiye ifungwa ry’uwari Perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma wazamutse ugera ku bantu 276. Ibikorwa by’ubucuruzi bibarirwa mu bihumbi na byo byarasahuwe mu midugararo ahanini yibasiye intara ebyiri za KwaZulu-Natal na Gauteng.

Rwabaye urugomo rwo ku kigero kitari cyarigeze kibaho muri Afurika y’epfo ya nyuma y’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu buzwi nka apartheid bwarangiye mu ntangiriro y’imyaka ya 1990.

Khumbudzo Ntshavheni, Minisitiri mu biro bya Perezida, yavuze ko 234 bapfiriye muri KwaZulu-Natal (intara Zuma avukamo) naho abandi 42 bapfira muri Gauteng. Ubu ahanini iyi midugararo yarahosheje nyuma yuko hagabwe abasirikare 25,000.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Madamu Ntshavheni avuga ko polisi irimo “gukora ibikorwa bya nyuma na nyuma kugira ngo abafatirana iki gihe n’abagira urwiganwa ntibagire imbaraga”.

Kuri uyu wa gatatu nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, umugabo wahoze avanga imiziki kuri radio (DJ) yagejejwe mu rukiko aregwa kugumura abaturage ngo bitabire urugomo. Abashinjacyaha bemeza ko ari umwe mu bantu barenga 10 bateje iyi midugararo. Abandi babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi bashinjwa ubusahuzi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5867 Posts

Politiki

4118 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga