Urukiko mu Burusiya rwanze ubujurire bwa Alexey Navalny

Urukiko rw’i Moscow mu Burusiya rwanze ubujurire bwa Alexey Navalny umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi ku cyemezo cyo gufungwa imyaka itatu. Yari yakatiwe n’urundi rukiko rumaze kumuhamya icyaha cyo kurenga ku mabwiriza arebana n’igifungo gisubitse yari yahawe, urukiko rumaze kumuhamya icyaha cya ruswa.

Navalny, umunyapolitike uri ku isonga mu kunenga ubutegetsi bw’Uburusiya akomeza kuvuga ko ibyo aregwa bishingiye ku mpamvu za politike. Yasabye umucamanza gutegeka ko arekurwa yishingikirije ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ubulayi Rurengera Ubureganzira bwa Muntu rwari rwanzuye ko ibyo aregwa nta shingiro bifite. Urukiko rw’Uburusiya rwanze ubwo busabe ruvuga ko budashingiye ku mategeko.

Cyakora umucamanza w’urukiko rw’ubujurire Dmitry Balashov yafashe icyemezo cyo kubara ibyumweru bitandantu Navalny yamaze afungiye iwe, nk’igice cy’igihe cy’igihano cy’igifungo yahanishijwe. Navalny agomba gufungwa indi myaka ibiri n’igice isigaye.

Kuri uyu wa gatandatu yaburanye ikindi cyaha aregwa cyo gusebya umwe mu bavuye ku rugerero mu ntambara y’isi ya kabiri. Kiramutse kimuhamye yahanishwa ihazabu y’amafaranga cyangwa imirimo nsimburagifungo.

Navalny nkuko VOA ibitangaza, yatawe muri yombi taliki 17 z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo yari ageze i Moscow avuye mu Budage aho yari amaze igihe kinini arwariye nyuma yo guhabwa uburozi.

Navalny n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bashinja Leta ya Perezida Vladimir Putin kuba iri iyuma yabyo. Ubutegetsi bw’Uburusiya burabihakana Gusa bwanze gukora iperereza kuri icyo kibazo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →