• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Urukiko rwakatiye Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin igifungo cy’imyaka isaga itatu

Umwanditsi
February 3, 2021

Umunyapolitiki Alexey Navalny, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’U Burusiya yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’igice n’urukiko rw’iki gihugu. Leta y’u Burusiya yirengagije ubusabe bw’amahanga ndetse n’abo mu gihugu hagati basaba ko arekurwa.

Biturutse ku kuba yari yarigeze kumara amezi 10 afungishijwe ijisho mu rugo iwe, iyi ngingo yafashwe n’urukiko isobanuye ko Navalny agiye kuzamara imyaka ibiri n’amezi umunani ari mugihome.

Urukiko rumushinja kunyuranya n’amategeko igihe yarekurwaga by’agateganyo mu rubanza rwo mu 2014, mu kutabwira abategetsi b’amagereza aho yari igihe yatwarwaga kuvurirwa mu Budage yahawe uburozi.

Uyu munyepolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi yamye yisobanura ko urubanza yaciriwe mu 2014 rwari rushingiye ku mpmvu za poritike, ko wari umugambi wo kumubuza kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu.

Abanywanyi be bari bahamagariye imyigaragambyo igihe urwo rubanza rwasomwaga, ariko bashwiragijwe n’igiporisi aho bari hafi y’urukiko no mu mihanda yo mu munkengero.

Abantu barenga 350 barahagaritswe kuri uyu wa kabiri, kandi n’abanyamakuru bigenga bo mu Burusiya bari mu bafunzwe nubwo bari bafite ibibaranga muri uwo mwuga.

Navalny nkuko VOA ibitangaza, yatawe muri yombi ndetse ahita afungwa mu kwezi gushize agishyika ku kibuga cy’indege i Moscou avuye mu Budage aho yamaze hafi amezi atanu arimo kuvurwa, nyuma yo guhabwa uburozi igihe yarimo ajya muri Siberiya mu kwezi kwa munani.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga