Urupfu rw’umuhanzi Jay Polly rukomeje kuvugisha benshi

Mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, inkuru ncamugongo izindutse ivugwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru ni iy’urupfu rw’umuhanzi Tuyishime Joshua w’imyaka 33 y’amavuko, wamamaye ku izina rya Jay Polly. Byatangajwe ko yaguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi. Urupfu rwe rwavugishije benshi, bibaza icyo yazize mu buryo butunguranye.

Ku mbuga nkoranyambaga, ku ma Radio atandukanye, inkuru ni “Urupfu” rutunguranye rw’uyu muhanzi wari mu bakunzwe cyane mu Rwanda. Ja Polly, yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere, aho akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge. Aha ni naho yavanywe ajyanwa ku bitaro bya Muhima, aho yaje kugwa. Abakomeje kwibaza ku rupfu rwe, bibaza ku cyamuhitanye bitunguranye mu gihe yagombaga kwitaba urukiko kuwa 02 Ukuboza 2021.

Hari amakuru yatangajwe kuri Radio 10 mu kiganiro Zinduka n’umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald uzwi ku izina rya Oswakim, avuga ko hari amakuru yizewe akesha umwe mu bayobozi, wamubwiye ko Jay Polly na bagenzi be bari bafunganywe hari ibintu bakoroze barabinywa, ari nabyo bikekwa ko byaba byamuhitanye. Gusa bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakibaza uburyo babinyoye bose bigahitana Jay Polly wenyine.

Aha Jay Polly yarimo ahabwa igihembo cya Primus Guma Guma Super Star yari yatsindiye.

Bivugwa kandi ko ku bitaro bya Muhima yahazanywe ubugira kabiri, kuko bwa mbere ngo bamusubije kuri Gereza asa n’uworohewe, ariko nyuma aza kongera kuremba bamugarura ku bitaro aho byarangiye apfuye. Urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza-RCS ntacyo ruratangaza ku rupfu rwa Jay Polly n’icyo yaba yazize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Urupfu rw’umuhanzi Jay Polly rukomeje kuvugisha benshi

  1. Indatabigwi September 2, 2021 at 10:09 am

    Uwo. Se babikoroze Shari, uwo wabivuze se no umuyobozi wagereza ngo Abe yatangaje Ayo makuru, uwo munyamakuru se ni umuganga,
    Nareke kumuherekesha amagambo , yarakoze kdi ntazazima kuko haribyinshi yakoze tuzamwibukiraho.

    Muganga niwe watubwira icyo yazize cg izindi nzego zibishinzwe zibifitiye ububasha , itangazamakuru ritegereze bababwire icyo bavuga

Comments are closed.