USA/Amatora 2020: Trump asohotse muri Perezidansi ya America, hinjiye Joe Biden watsinze amatora

Joe Biden niwe byatangajwe kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2020 ko yatsindiye kuba umukuru w’igihugu wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatsinze Donald Trump nyuma yo gutegereza cyane ibarura ry’amajwi yavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye kuwa 03 Ugushyingo 2020.

BBC dukesha iyi nkuru, igaragaza ko Bwana Biden yatsinze mu ntara yari ahanganyemo cyane ya Pennsylvania, abona amajwi arenga 270 y’intumwa zitora, akenewe kugirango ashyikire intebe y’umukuru w’Igihugu( Wite house).

Abashyigikiye Perezida Trump ugaragara ko yatsinzwe aya matora, berekanye ko umukandida wabo atiteguriye kwemera ko yatsinzwe.

Bwana Biden yavuze ko ubu hageze ko Amerika “yiyunga igakira”. Yagize ati: “Mu gihe iby’amatora birangiye, harageze gushyira ishavu hamwe n’amagambo mabi ku ruhande, tukajya hamwe nk’igihugu”.

Biden, yishimiye kuba agiriwe icyizere agatorerwa kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku isi, agaragaza kandi ko nubwo imibare nyirizina y’abitabirye amatora itaratangazwa ariko ko bishimangira neza ko Demokarasi muri iki gihugu yashinze imizi.

Ibyavuye muri aya matora, bigaragaza neza ko Trump ariwe mukuru w’Igihugu wa Amerika uzaba ayoboye manda imwe kuva mu mwaka wa 1960.

Uwiyamamaje hamwe na Bwana Trump, Kamala Harris, byitezwe ko aba umugore wa mbere w’umwirabura ubaye umwungiriza w’umukuru w’igihugu wa Amerika.

Ukugaragaza kwa BBC kw’intsinzi ya Bwana Biden gushingiye ku byavuye mu matora mu maleta yari yarasoje ibyo kubarura amajwi, hamwe n’ibyitezwe kuva mu matora mu maleta nka Wisconsin aho kubara bigikomeza.

Aya matora niyo yitabiriwe cyane kuva mu mwaka w’1900. Bwana Biden gushyika ubu amaze kubona amajwi y’abanyagihugu ashyika miriyoni 74, akaba ari yo menshi umukandida mu matora ya Perezida wa Amerika amaze kubona.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →