• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
14/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
14/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
14/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws

USA: Inteko ishinga amategeko yasubitse imirimo kubera ubwoba bw’ibitero by’intagondwa

Umwanditsi
March 4, 2021

Umutekano wakajijwe ku nyubako izwi nka Capitol ikoreramo inteko ishinga amategeko y’Amerika kubera “umugambi ushobora kubaho wo kuyivogera” kuri uyu wa 04 Werurwe 2021, nkuko polisi iharinda ibivuga.

Byakozwe nyuma y’amakuru y’ubutasi avuga ko hari ibyago bitewe n’umutwe w’intagondwa, nkuko itangazo rya polisi ribivuga. Polisi yavuze ko “yiteguye ku byago bishobora gutezwa ku bagize inteko“.

Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite waretse gahunda yo guterana wari ufite kuri uyu wa kane, nyuma yuko bitangajwe ko hashobora kubaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.

Ariko, inteko ishingamategeko umutwe wa sena, na wo uteranira mu nyubako ya Capitol, ufite gahunda yo gukomeza ukaza guterana.

Sena irateganya kujya impaka ku mushinga w’itegeko wa tiriyari (trillion) 1.9 y’amadolari wa Perezida Joe Biden wo kugoboka abagizweho ingaruka na Covid-19.

Polisi yavuze iki nyirizina?

Mu itangazo, polisi irinda inyubako ya Capitol yagize iti: “Urwego rwacu rurimo gukorana n’abo dukorana ku rwego rwa hano, urwa leta n’izindi nzego za leta mu guhagarika ibyago ibyo ari byo byose kuri Capitol”.

Ikomeza iti” Turimo guha agaciro gakomeye amakuru y’ubutasi. Kubera ko aya amakuru akomeye, ntabwo dushobora gutangaza ibirenzeho muri aka kanya”.

Uku gushyirwa ku nkeke bibaye hashize amezi abiri kuri iyo nyubako habaye akaduruvayo k’abashyigikiye uwari Perezida Donald Trump, biraye muri iyo nyubako mu kwezi kwa mbere ubwo abagize inteko batowe bari bayirimo bemeza intsinzi ya Joe Biden mu matora ya perezida.

Iyo midugararo nkuko BBC ibitangaza, yiciwemo abantu batanu barimo n’umupolisi, ndetse ijegeza ishingiro rya demokarasi y’Amerika. Nyuma yaho ukuriye abapolisi barinda Capitol yaje kwegura ku mirimo ye.

Ibiro by’ubutabera by’Amerika byareze abantu barenga 300 kugira uruhare muri uko kwigabiza inyubako inteko ikoreramo. Mu batawe muri yombi harimo abo mu mitwe y’abahezanguni ya Oath Keepers na Three Percenters.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5913 Posts

Politiki

4163 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1032 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga