USA: Umugabo arasaba Miliyoni y’amadolari ku bw’umwana we wogoshwe umusatsi

Se w’umukobwa w’imyaka irindwi wogoshwe umusatsi na mwalimu ku ishuri nta burenganzira bw’ababyeyi abiherewe ari gukurkirana ishuri n’abakozi baryo babiri yishyuza indishyi ya miliyoni imwe y’amadorari.

Ikirego cya Jimmy Hoffmeyer nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko uburenganzira bw’umukobwa we w’icyotara bwahonyowe. Yavanye uyu mukobwa we muri iryo shuri.

Iperereza ryakozwe n’iri shuri rya Leta ryarangiye mu kwezi kwa karindwi ryanzuye ko nubwo uyu mwalimukazi yarenze ku mategeko y’ishuri ibyo atabikoreye ivanguraruhu.

Uyu mwalimukazi yarahanwe ariko akomeza akazi ke ku ishuri ribanza rya Ganiard Elementary School muri leta ya Michigan.

Jimmy Hoffmeyer yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko mu kwezi kwa kane umunsi umwe umwana we yavuye ku ishuri igice kinini cy’umusatsi we ku ruhande rumwe cyogoshwe.

Avuga ko umwana bigana yakoresheje umukasi agakata umusatsi muremure wa Jurnee ubwo bari mu modoka y’ishuri. Hashize iminsi ibiri, Jurnee yagarutse ku ishuri n’umusatsi we wo ku rundi ruhande bawogoshe – nubwo mbere umubyeyi we yari yamujyanywe kwa kimyozi akaringaniza umusatsi we.

Jimmy Hoffmeyer avuga ko yaketse ko ari undi mwana wongeye kumwogosha, ariko Jurnee yamubwiye ko ubu noneho byakozwe na mwalimukazi. Ati: “Mwalimukazi we yawukase byo kuwumaraho”.

Ikirego kiri mu rukiko rwa leta ya Michigan kirega ririya shuri n’abakozi baryo babiri, nkuko MLive.com ibivuga.

Hamwe no guhonyora uburenganzira bw’umwana, icyo kirego cyongeraho ihohotera rishingiye ku ruhu, kubabaza imbamutima ku bushake, gusagarira hamwe no gukubita.

Ku bw’ibyo uyu mubyeyi arasaba impozamarira ya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika.

Nta gisubizo kiratangazwa n’abaregwa kandi iri shuri ry’akarere ntacyo riratangaza kumugaragaro ku byo riregwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →