USA: Umugore yarokoye umwana we mu menyo y’intare yashakaga kumurya

Umugore wo muri California yashoboye kurokora umwana we w’umuhungu w’imyaka itanu yari atewe n’intare yo mu misozi (lion de montagne/mountain lion).

Uwo mwana nkuko BBC ibitangaza, yarimo akinira hafi yo mu rugo, ahitwa Calabasas mu misozi ya Santa Monica mu burengerazuba bwa Los Angeles. Igihe iyo ntare yamucakiraga, yahise imukururira mu twatsi (gazon), ariko nyina w’umwana yahise asohoka atangira gukubita iyo ntare n’amaboko kugeza aho irekura uwo mwana iriruka. Nyuma abashinzwe amashyamba baje kubona iyo nyamaswa bahita bayirasa.

Iyo ntare, yakomerekeje uwo mwana mu mutwe, nyuma ajyanwa kwa muganga ariko ubu ameze neza aho arimo kuvurirwa mu bitaro i Los Angeles, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru, Associated Press.

Kapiteni Patrick Foy uvugira ishami rishinzwe ifi n’ibikoko byo mw’ishyamba muri California, yabwiye AP ko uwo mubyeyi yahabereye intwari agashobora kurokora uwo mwana we.

Amaze kugera aho byabereye, umwe mu bakozi b’iryo shami, avuga ko yasanze intare isutamye mw’ishyamba, yabanguye amatwi irimo gutontoma. Uyu mukozi yahise ayica, kuko yakekaga ko ari yo yaba yashatse kurya uwo mwana kubera uburyo yari imeze kandi aho yari iri hakaba hari hafi y’aho byabereye.

Ibipimo bya DNA/ADN ni byo byaje nyuma kwemeza ko ari yo nyine yashatse kwica uwo mwana. Ntabwo bikunze gushyika aho intare zo mu misozi zitera abantu muri Amerika ya ruguru. Abategetsi bavuga ko iyo ntare yari ikiri ntoya. Ikinyamakuru CBS kivuga ko abahanga bemeza ko yari ikiga guhiga no kwirwanaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →