Uturere twa Burera na Muhanga tuza imbere mu twahawe inkunga yo kuzahura ubukungu

Ikigo BDF biciye mu kigega cyo kuzahura ubukungu (ERF), gitangaza ko mu mwaka wa  2021 warangiye kimaze gufasha imishinga 6,127 ifite agaciro ka miliyari 6.3 z’amafaranga y’U Rwanda. Aya, ahwanye na 78% y’ingengo y’imari yose  ingana na miliyari 8 iki kigo cyari cyarateganyije.

Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe gusesengura imishinga muri BDF, Beatha Uwurukundo avuga ko hatanzwe inguzanyo nto zihabwa ubucuruzi buto binyuze muri za SACCO, aho BDF yafashije imishinga 5,834 ifite agaciro ka miliyari Rwf 5.5 z’amafaranga y’u Rwanda, bihwanye na  84% by’ingengo y’imari yagenewe iyi gahunda ingana na miliyari 6.5 mu mafranga y’u Rwanda.

Yagize ati” Twatanze inguzanyo nto zihabwa ubucuruzi buto binyuze mu kigo cy’imari cya Sacco ndetse imishinga 5834 ifite agaciro ka Miliyari 5,5 z’amafaranga yu Rwanda,  ihwanye na 84% by’ingengo y’imari twari twarateganyije, nayo ingana na Miliyari 6,5 yo gufasha abacuruzi bagizweho ingaruka na COVID-19 “.

Akomeza avuga ko ku gice kijyanye no gutanga ingwate ku nguzanyo mu kigenga cyo kuzahura ubukungu, BDF yafashije imishinga 303 ifite agaciro k’Amafaranga miliyoni 839 zihwanye na 56% by’ingengo y’imari yagenewe iyi gahunda, ingana na miliyari 1.5 z’amafaranga y’U Rwanda.

Yagize ati” Hari indi mishinga 303 ifite agaciro ka Miliyoni 839 nayo yatangiwe ingwate na BDF ikaba ihwanye na 56% by’ingengo y’imari yari yarateganyijwe muri iyi gahunda yanganaga na Miliyari 1,5 hagamijwe gukomeza gufasha ba nyiri iyi mishinga gukomeza gukora ntihagararare”.

Yongeyeho ko muri rusange mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga yatewe inkunga n’Ikigega cyo kuzahura ubukungu (ERF1) kugeza ku itariki ya 01 Mata 2022 hari hamaze kwakirwa imishinga 8,252 ifite agaciro 8,001,332,250 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko hemerwa imishinga 6,740 iturutse muri SACCO naho 344 yavuye mu gihugu hose ifite agaciro ka 6,564,673,950.

Muri rusange, imishinga 6,603 yari ifite agaciro ka 6,443,268,950Rwf yahawe amafaranga, bihwanye na 98.1% by’imishinga yose yemerewe.

Akarere ka Burera ko mu ntara y’Amajyaruguru niko kahawe amafaranga menshi asaga 564,508,100Rwf ku mishinga 590 naho mu karere ka Gatsibo hafashijwe  imishinga 51 ifite agaciro Kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 49,200, 000 Rwf.

Dore uko uturere 15 twahawe amafaranga yo kuzahura imishinga yazahajwe na COVID-19;

  1. Akarere ka Burera kahawe: 564,508,100Rwf
  2. Akarere ka Muhanga kahawe: 421,420,000 Rwf
  3. Akarere ka Rusizi kahawe:   416,540,000Rwf

4.Akarere ka  Gicumbi   kahawe:  355,520,000Rwf

  1. Akarere ka Musanze kahawe: 351,000,000 Rwf
  2. Akarere ka Rutsiro kahawe: 347,234,500 Rwf
  3. Akarere ka Nyagatare kahawe: 283,317,000Rwf
  4. Akarere ka Gasabo kahawe: 269,845,000Rwf
  5. Akarere ka Nyamasheke kahawe: 260,878,000Rwf

10.Akarere ka Ngororero kahawe:  257,800,000Rwf

  1. Akarere ka Kamonyi kahawe: 247,325,400Rwf
  2. Akarere ka Nyamagabe kahawe: 243,649,500Rwf
  3. Akarere ka Nyaruguru kahawe: 219,590,000Rwf

14.Akarere ka Nyabihu kahawe:  217,830,000Rwf

  1. Akarere ka Rubavu kahawe: 203,500,000Rwf

Kuva mu mwaka wa 2011, ikigo cya BDF kigiyeho kimaze gufasha imishinga isaga ibihumbi 33,752 ikaba yaratanzweho Miliyari 194 z’Amafaranga y’u Rwanda ndetse naho inkunga zatanzwe ziciye mu kigega BDF ndetse n’ingwate ku nguzanyo bigera ku mafaranga y’u Rwanda Miriyari mirongo itandatu n’umunani 68 (68 M).

Mu yandi makuru twamenye biciye kuri Twitter y’iki kigo, avuga ko hari imishinga 9 ivuye mu ma Banki y’ubucuruzi n’indi 6 ivuye muri SACCO ifite agaciro k’Inguzanyo y’amafaranga angana na 1,663,643,602 ariko ikaba yarasabwaga ingwate ya 873,056,957 itarafashwe muyahawe amafaranga, ariko hari indi mishinga 505 yemerewe kwishingirwa ku ngwate ifite agaciro ka 870,871,896 bihwanye na 58% byagaciro kose.

Iki kigo kibutsa abakigana ko bajya babanza kureba niba ibyangombwa bafite bihura n’ishoramari bagiye gukora, kuba imishinga batanga yarashinzwe nyuma y’icyorezo cya COVID-19, Ishoramari mu mishinga iramba mu gihe hagombaga gufashwa imishinga y’igishoro, inyigo z’imishinga zidahura n’icyangombwa cy’Ipatanti, kuba ubuyobozi bw’ibanze butazi umushinga w’umugenerwabikorwa mbere ya COVID ngo bwemeze ko yagizweho ingaruka n’icyo cyorezo, kutagaragaza ibyangombwa byerekana itangwa ry’umusoro wa RRA, kuba rwiyemezamirimo yari afite umwenda mu kigo cy’imari bigaragara ko utishyurwaga mbere y’uko COVID itangira, kuba ubucuruzi by’umugenerwabikorwa yari yarahagaritswe kubera kongera amahirwe menshi yo gukwirakwiza COVID- 19 no kuba umushinga utarandikishijwe muri RRA.

Gusa imishinga igera 1,512 ntabwo yahawe amafaranga, yarahakaniwe ikaba ihwanye na 21.8% y’imishinga yose yakiriwe muri iyi gahunda yo kuzahura ubukungu kubera kutuzuza ibyo yasabwaga.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →