• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Uwafungiwe ubujura, yatorewe kuba“Mayor” none ntakozwa iby’umushahara n’ibindi

Umwanditsi
April 13, 2022

Umugabo wafunzwe imyaka kubera kwibisha imbunda uherutse gutorerwa kuba umukuru w’akarere muri Africa y’Epfo yizeje ko atazigera afata umushahara we ndetse n’ibindi byose yemerewe nka ‘mayor’. Imwe mu mpamvu agaragaza ni uko mu gihe yari afunzwe yitaweho n’abasoreshwa, ko ubu yisanzuye.

Gayton McKenzie, yatowe kuri uyu wa mbere nta wundi bahatanye ngo abe umukuru w’akarere ka Central Karoo mu ntara ya Western Cape mu majyepfo ashyira uburengerazuba. Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, yavuze ko igihe cyose azaba ari muri uwo mwanya ako karere nta na kimwe kazamutangaho.

Nyuma, kuri uyu wa kabiri yanditse ubutumwa kuri Twitter bushimangira ibyo yavuze. Yanditse ati: “Nzigomwa 100% y’umushahara wanjye, sinshaka imodoka za mayor. Zikwiye kugurishwa hakagurwa ambulances. Nazanye abarinzi banjye nishyura. Polisi ikwiye kujya ku kazi kayo. Sinzigera nsaba ifaranga ry’igitoro cyangwa ry’ingendo z’indege. Abasoreshwa banyitayeho mfunze. Ubu ndisanzuye“.

Mu byo avuga ko yigomwe harimo umushahara ku kwezi wa ‘mayor’ muri Africa y’epfo ugenwa n’itegeko ryo mu 2020 ni ama-Rand 117,423 (agera ku 8,100$). Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashimye ukwigomwa k’uyu mutegetsi watowe, abandi bashidikanya ko azashyira mu ngiro ibi avuga.

Uyu mugabo yizeje kongera imbaraga mu kurwanya abimukira batemewe, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Gayton McKenzie nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yamaze imyaka irindwi afunze muri 15 yari yarakatiwe kubera kwibisha imbunda nyuma yo gufatwa mu 1996. Yavuye muri gereza mu 2003.

McKenzie, azwiho kuba umucuruzi ukomeye, umwanditsi, n’umuntu uvuga ibyo gutera abandi imbaraga, akaba n’umukuru w’ishyaka Patriotic Alliance. Bimwe mu bitabo yanditse “A Hustler’s Bible”, na “Kill Zuma By Any Means Necessary” biri mu byaguzwe cyane muri Africa y’Epfo.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga