Uwahoze ari Perezida w’Uburundi yakatiwe igifungo cya burundu, uwari Minisitiri w’intebe agirwa umwere

Uwahoze ari perezida w’Uburundi, Pierre Buyoya, yakatiwe igifungo cya burundu adahari kubera iyicwa ry’uwamusimbuye mu 1993, nk’uko byemejwe n’urukiko.

Ku munsi wo kuwa wa mbere, Buyoya yahamwe n’icyaha cyo “kugaba igitero kuwari umukuru w’igihugu” akaba yaragize uruhare mu iyicwa rya perezida watowe binyuze mu nzira ya demokarasi, Melchior Ndadaye, mu gihe cyo guhirika ubutegetsi bwinjije igihugu mu ntambara y’barundi.

Usibye Buyoya, abayobozi 18 bo mu rwego rwo hejuru n’abasivili bari hafi ye bakatiwe igihano kimwe. Abandi bantu batatu bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera “ubufatanyacyaha” muri ibyo byaha kandi uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Antoine Nduwayo, yagizwe umwere.

Batanu gusa mu baregwa bari bahari, abasigaye bakatirwa badahari. Umwe mu baregwa yavuze ko atatangajwe no kubona abunganizi babo batigeze bamenyeshwa ko iki cyemezo kigomba kubaho.
Kugeza ubu Buyoya ahagarariye Umuryango w’ubumwe bw’Afurika muri Mali kandi ni umuntu wubashywe ku mugabane wa Afurika ndetse no mu mahanga.

Buyoya, yagiye ku butegetsi mu 1987 abifashijwemo n’ingabo. Yeguye ku mirimo ye mu 1993, igihe Ndadaye, yatorwaga n’abaturage binyuze muri democracy, ariko Ndadaye yishwe nyuma y’amezi ane gusa. Byatumye hababo gushaka guhirika ubutegetsi bikozwe n’abasirikare.

Ubwicanyi bwateje intambara mu myaka myinshi hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi mu gihugu cy’Uburundi, aho abantu bagera ku 300.000 bapfuye. Buyoya yongeye kuba Perezida nyuma yo guhirika ubutegetsi, hagati ya 1996 na 2003.
Source:The East African

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →