Uwahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yafashwe arafungwa

Mvuyekure Alexandre, wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yafashwe na Polisi arafungwa.

Kuri uyu wa kane Taliki ya 21 Nyakanga 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, yafashe uwahoze ayobora aka Karere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre imushyira muburoko.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com arahamya ko uyu Mvuyekure wahoze ari Meya wa gicumbi, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa leta ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibyaha uyu Mvuyekure akurikiranyweho ngo ni ibyaha yakoze mu mwaka wa 2010 ubwo yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya.

Mvuyekure Alexandre, mbere yo kuba umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, umwanya yamazeho imyaka 4 kuko yawugiyeho muri 2012, yabaye umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu.

Mvuyekure Alexandre watawe muri yombi agafungwa, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya byumba nkuko IP Gasasira innocent umuvugizi wa Polisi muri iyi ntara yabyemeje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →