• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
20/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
20/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
20/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50

Uwakoze urukingo rwa AstraZeneca avuga ko hari icyorezo gishobora kuza cyica kurusha Covid-19

Umwanditsi
December 6, 2021

Ibyorezo by’ahazaza bishobora kuzaba bibi cyane kurusha Covid iriho ubu, nk’uko bivugwa n’umwe mu bantu bakoze urukingo rwa AstraZeneca aburira.

Prof Dame Sarah Gilbert, yavuze ko hakenewe gushyirwa imari mu kwitegura ibyorezo no kwirinda ko intambwe yatewe itakara. Yaburiye kandi ko inkingo ziriho ubu zishobora kutagira kinini zikora ku bwoko bwa Omicron.

Dame (izina ry’icyubahiro) Sarah yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda kugeza byinshi bimenyekanye kuri ubu bwoko.

Yagize ati: “Iyi ntabwo ari inshuro ya nyuma virus yibasiye ubuzima n’imibereho yacu. Ukuri ni uko, izakurikiraho ishobora kuba mbi kurushaho. Ishobora kuba yandura kurushaho, cyangwa yica kurushaho, cyangwa byombi.”

Avuga kuri Omicron, Sarah yavuze ko imiterere yayo yerekana ko ifite ubushobozi bwo kwandura vuba, aburira abantu kwirinda mu gihe hari ibitarasobanuka neza kuri yo. Yavuze ko gukora inkingo vuba n’imiti byagezweho muri iki cyorezo bikwiye guhinduka ibintu bisanzwe.

Omicron nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ikomeje kugenda igaragara mu bihugu bitandukanye ku isi. Kugeza kuwa gatanu Omicron yari imaze kuboneka mu bihugu 38, kandi OMS/WHO ikavuga ko hari ibimenyetso ko yandura vuba kurusha ubwoko bwa Delta.

Kugeza ku cyumweru mu Bwongereza hari kuboneka abantu bagera kuri 246 bayanduye. Muri Africa y’Epfo ikigo gishinzwe indwara zitandura cyatangaje ko abanduye Covid bikubye kane mu minsi ine, ahanini kubera Omicron.

Dame Sarah, wahawe izina ry’icyubahiro n’Umwamikazi w’Ubwongereza muri uyu mwaka, yatangiye gukora urukingo rwa coronavirus mu ntangiriro za 2020 ubwo Covid yari imaze gutangazwa bwa mbere mu Bushinwa.

AstraZeneca ubu nirwo rukingo rwatanzwe henshi ku isi, aho doze zarwo zoherejwe mu bihugu birenga 170.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5917 Posts

Politiki

4167 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1035 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga