Uwari umupolisi yahamijwe kwica bene wabo, yica umusore bakundanaga kubera amafaranga

Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y’epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n’umusore bakundanaga, ku musozo w’uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu.

Uko ari batandatu bishwe hagati y’umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo yabafashijwe n’umwicanyi w’umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima.

Uwo mugore w’imyaka 46 yaje gufatwa nyuma yuko umuntu yari yashatse ngo yice umukobwa bavukana agiye kubibwira polisi. Byitezwe ko azakatirwa igihano mu kwezi gutaha.

Ndlovu nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yanahamwe no kugerageza kwica nyina witwa Maria Mushwana, ndetse ahamwa n’uburiganya ku bwishingizi nyuma yuko yari amaze kurihwa agereranywa ko agera ku ma-rand miliyoni 1,4 (miliyoni 94 mu mafaranga y’u Rwanda).

Mu gihe cyose cy’uru rubanza rwamaze amezi atatu, ubushinjacyaha bwahishuye ukuntu yagiye ategura ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima n’ubwishingizi bwo gushyingura kuri abo benewabo, ubundi akabicisha.

Uwa mbere wishwe ni mubyara we witwa Witness Madala Homu, wishwe mu kwezi kwa gatatu mu 2012. Hakurikiraho umukobwa bavukana, umusore bakundanaga, mwisengeneza we n’abishywa babiri bose barishwe. Uwo yishe bwa nyuma ni Brilliant Mashego, wapfuye mu kwezi kwa mbere mu 2018.

Muri bwinshi muri ubwo bwicanyi, yagiye aha akazi abicanyi b’abagabo bo kubukora, ariko mu 2013 we ubwe yaroze ndetse aniga (ahotora) umukobwa bavukana witwa Audrey Somisa Ndlovu.

Urwo rukurikirane rw’ubwicanyi rwarangiye nyuma yuko yiyambaje umuntu wo kumwicira undi mukobwa (mugore) bavukana hamwe n’abana be batanu mu kwezi kwa gatatu mu 2018.

Umugabo yari yahaye icyo kiraka yabimenyesheje polisi, na yo itegura igikorwa cyo kumufata aho yamufashe amajwi arimo avuga kuri iyo gahunda, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the times Live cyo muri Afurika y’epfo.

Ndlovu yumviswe avuga ukuntu yashakaga ko abo batandatu batwikwa ari bazima batwikiwe mu rugo, avuga ko acyeneye amafaranga, nkuko bitangazwa na Times Live.

Mu gihe cyose cy’urubanza, Ndlovu yakomeje kuvuga ko ari umwere, ashinja benshi mu batangabuhamya 50 ba leta bamushinja avuga ko babeshya.

Ariko ubushinjacyaha bwagaragaje gihamya yerekana ukuntu benshi mu bishwe yabaga ari kumwe na bo mbere yuko bicwa, ndetse n’ukuntu yabyungukiyemo nyuma yaho.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Riana Williams wunganira mu mategeko uruhande rwa leta, agira ati: “Ushinjwa yabaga ari umuntu wa nyuma ubabonye bakiri bazima cyangwa akaba umuntu wa mbere ubonye ko baburiwe irengero”.

“Yigennye nk’uwo guhabwa ibyo bagenewe kugira ngo abone amafaranga y’ubwishingizi ku buzima no ku gushyingura”.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →