VUGA AMAHORO KU BANTU B’ IMANA NO KU GIHUGU CYAWE – Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ty’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti“ Vuga amahoro ku bantu b’Imana no ku gihugu cyawe”.

Mariko 4:39

“ Akangutse acyaha umuyaga abwira inyanja ati” CECEKA TUZA”

Ni iki ukora iyo mu buzima bwawe utewe n’ ibibazo bigiye bitandukanye?

Umunsi umwe Yesu yarari kumwe n’ Abigishwa be mu bwato mu nyanja. Hagera Igihe umuraba uraza ariko muri uwo mwanya Yesu yarasinziriye . Abagishwa be batangiye kugira ubwoba kubera ko Yesu yari ari mu rundi ruhande aryamye ari gusenga. 

Ubwo byabaye ngombwa ko abigishwa be bamubyutsa Kugirango barebe ko hari icyo yabafasha. Nibwo Yesu yabyukaga maze avuga ijambo RIMWE gusa kandi RIGUFI agira ati” Amahoro abane namwe.” Ako kanya Inyanja iratuza.

Iyo ibibazo bije mu buzima bwacu, ntabwo twari dukwiye guterwa ubwoba nabyo kuko Umwani wacu Yesu Kristo azahaguruka maze akavuga ijambo rimwe gusa kandi rigufi no mu gihe kigufi ibyari ibibazo bigahinduka amateka.

Kandi ugomba gusobanukirwa ko nawe ufite imbaraga n’ ubushobozi bwo kuvugana ijambo rigufi kandi mu gihe kigufi maze ibyari amarira n’ agahinda bigahinduka umunezero ndetse n’ ibitwenge.

Mu mwaka w’ 2000, umunsi umwe Mabukwe yageze murugo rwacu afite umubabaro kuko hari abantu bagiye mu ishyamba rye ry’ inturusu bamwiba ibiti yari yarazigamye Kugirango azabigurishe maze agure ikintu cyari ingenzi kuri we.

Maze aradutakira n’ umubabaro mwinshi! Ubwo nahise mubwira ko atagombye kwiheba kuko dufite umwami wacu utuba hafi. Ubwo ntabwo namenye aho ijambo namubwiye ako kanya ryaturutse. Naramubwiye nti” Genda muri city ( mu mujyi) urabona aho biri ku muhanda”. Ubwo yaragiye aho bimugendera kuko iryo jambo yaryumvise.

Ejo hari umu mama twari turi kuganira munzira ya message ( ubutumwa kuri telefone). Ambwira ibibazo afite byo gusama inda zikavamo kuburyo nta kana bafite, bikaba bimutera ikibazo. Ubwo twari turi kuganira nka Pastor Counseling (umushumba utanga ubujyanama) byagezeho numva muri njye ngomba ku mubwira ijambo rimwe kandi rigufi nti” Guhera uyu munsi ntuzongera gukuramo inda” bishaka kuvuga ko agiye kubyara aheke.

Ibyo namubwiye ntabwo nabimubwiye kuko ndi umuhanuzi kandi ntabwo nabimubwiye kuko ndi Pastor cyangwa Evangelist. Ahubwo nabimubwiye kuko ndi umukristo. Kubera iki? ” kubera ko njyewe nawe dufite ubwo bushobozi ndetse n’izo mbaraga Yesu yadushyizemo nk’ abakristo.

Bibiliya itubwira ko umwuka w’ Imana wazuye Yesu Kristo mu rupfu niwo Imana yujuje muri twe, bivuga ko Imbaraga z’ Imana zikora ibitangaza ziba muri twe. Bityo yaduhaye ubushobozi n’ ububasha bwo kuvuga ijambo rimwe kandi rigufi mu gahe kagufi “amahoro, umutekano , umugisha”  mu bantu bayo, mu nzu yawe, mu bitekerezo byabo, mu miryango yabo ndetse no ku gihugu cyawe byose bikahaboneka.

Niba uri kubisobanukirwa vuga” AMEN!”.

Nyumva neza nshuti y’ Imana ntabwo bireba uko ibyo bibazo bije bigutera uko biba bingana. Ushobora kumbaza ikibazo uti “ kubera iki tutabireba?

Igisubizo ni uko UMUREMYI w’ibibaho byose atuye muri TWE….Akaba ariyo mpamvu azadushoboza kubaho mu buryo bwo gutsinda mu nguni zose zo mu buzima bwacu.

Imana iguhe umugisha.

Uri uw’agaciro kuri twe..!

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →