• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Wa mugabo wafunzwe imyaka 42 arengana, amaze gukusanyirizwa asaga Miliyoni 1.5 y’Amadolari

Umwanditsi
November 29, 2021

Umugambi wo kwegeranya imfashanyo yo gufasha wa mugabo wa Missouri wari umaze imyaka 42 yose muri gereza  ku cyaha cy’ubwicanyi atigeze akora umaze kugera kuri miriyoni 1.5 y’amadolari y’abanyamerika.

Kevin Strickland yarekuwe ku wa kabiri w’icyumweru gishize afite imyaka 62 y’amavuko. Kuva ahagarikwa, agafatwa agafungwa afite imyaka 18, yakomeje kwamagana ibyo ashinjwa.

Ibyamukorewe, ni ryo fungwa rya mbere rirerire rishingiye ku kinyoma mu mateka y’ubutabera, ariko rero, mu mategeko ya Missouri nta ndishyi y’akababaro azigera ahabwa.

Ni cyo gituma abanyamategeko be bahise batangiza gahunda bise GoFundMe babinyujije ku rubuga nkoranyambaga kugira ngo bashobore kumushakira uburyo yabaho nyuma yo kurekurwa akava muri gereza.

Kugera ejo ku cyumweru, I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu masaha yo mu Burundi no mu Rwanda, bari bamaze kwegeranya amafaranga angana na 1.511.440 y’Amadolari y’abanyamerika.

Abanyamategeko bo mu ishyirahamwe Midwest Innocence Project, ari nabo bamaze amezi n’amezi bakora kugira ngo bafashe Strickland kurekurwa, barashimira abantu barenga 27.000 batanamuzi bashoboye kwitanga.

Leta ya Missouri yemera gutanga indishyi y’akababaro mu gihe gusa umufungwa arekuwe binyuze mu bipimo bya ADN/DNA gusa. Ku wa kabiri, umucamanza yategetse ko Strickland arekurwa ubwo aho yari afungiwe muri gereza y’iyi Leta, nyuma y’iminsi 15.487 yari amaze afunzwe.

Yari yaciriwe gufungwa ubuzima bwose hamwe n’imyaka 50 adashoboye kurekurwa by’agateganyo nyuma y’uko ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi mu nzu imwe yo mu mujyi wa Kansas ku wa 25 z’ukwa kane 1978.

Muri iryo joro nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abicanyi bane barashe abantu batatu bari mu nzu: Sherrie Black, 22, Larry Ingram, 22, hamwe na John Walker, 20. Uwa kane ariwe Cynthia Douglas, 20, yarakomeretse ariko ararusimbuka nyuma y’uko yigize ko yapfuye. Ku rwikeko rw’umukunzi wa mushikiwe, igipolisi cyahagaritse uyu musore Strickland hanyuma bikavugwa ko bateye igitsure/ubwoba Douglas ko yamukura ku rutonde.

Strickland yabwiye igipolisi ko we yari yibereye imuhira areba televiziyo. Nta byemezo nyabyo byigeze byerekana ko yigeze agira uruhare muri ubu bukozi bw’ikibi. Urubanza rwe mu 1979 rwagumye mu kirere, nyuma y’aho umwe mu bacamanza w’umwirabura akomeje asaba ko yarekurwa.

Mu kongera kuburanisha uru rubanza ku nshuro ya kabiri, inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza b’abazungu gusa, basanze Strickland ahamwa n’icyaha kimwe cy’ubwicanyi bwo ku rugero rwa mbere, hamwe na bibiri by’ubwicanyi bwo ku rugero rwa kabiri.

Soma hano inkuru bijyana;“Sinibazaga ko uyu munsi uzagera”- umugabo warekuwe nyuma y’imyaka 42 afunzwe arengana

Haciye imyaka, Douglas yaje kwisubiraho ku byo yari yaravuze nk’icyashingirwagaho cyonyine, aribwo yandikiye Midwest Innocence Project ko “hari ibintu bitari bitomoye/bisobanutse icyo gihe, ariko ubu namenye byinshi kandi nifuza gufasha uyu muntu mu gihe byaba bishoboka”.

Uyu Douglas yapfuye mbere y’uko amenyesha ko yigaruye/yisubiyeho ku byemezo yari yatanze mu kurega Strickland, ariko nyina we, mushikiwe n’umukobwa we bose bemeje ko “yerekanye utari we“.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize, abacamanza bahise batangira gusubiramo urubanza, bisunze itegeko rishyashya rya Missouri, bahise bandika urwandiko basaba ko ahanagurwaho ibyaha agahita arekurwa ubwo nyine.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga