• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie
19/04/26
Rugalika/Kwibuka32: Imbaraga z’Ingabo zatsinze Abajenosideri ziracyahari kandi zikubye kenshi-Depite Nyabyenda Damien
19/04/26
Itangazo ry’Inyandiko Imenyesha Imikirize y’Urubanza Ahatazwi

Wa mupolisi w’umuzungu witwa Derek yahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd

Umwanditsi
April 21, 2021

Derek Chauvin, umuzungu wahoze ari umupolisi, yahamwe n’icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.

Uyu Derek waje kwirukanwa mu gipolisi nyuma yo kwica Floyd amushinze ivi ku ijosi, yahamijwe ibyaha bitatu byose bijyanye no kwica yari yarezwe muri uru rubanza rwakurikiranywe cyane.

Humvikanye induru n’impundu hanze y’urukiko igihe umucamanza yasomaga ibyagezweho n’abanyagihugu bumviriza bagaca urubanza (jury) nk’uko bigenda mu manza muri Amerika.

Iryo tsinda rya jury byaritwaye igihe kiri munsi y’umunsi umwe kugira ngo rihamye icyaha Derek Chauvin ku birego byose bitatu bijyanye n’urupfu rwa George Floyd.

Derek yafashwe video mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize, yashinze ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe kigera ku minota icyenda, ubwo yarimo amufata, byamuviriyemo gupfa.

Ababuranira Chauvin nkuko BBC ibitangaza, bireguraga bavuga ko ibiyobyabwenge hamwe n’ ubuzima butifashe neza ari byo byatumye Floyd apfa. Ubushinjacaha bwasabye itsinda rya jury kwemera ibyabonywe muri video.

Iyo video yabonywe henshi ku isi, iteza ishavu n’agahinda kuri benshi byanabyukije imyigaragambyo yo kwamagana ivangura n’amacakubiri bishingiye ku ruhu, hamwe no gukoresha ingufu z’umurengera bikorwa n’abapolisi.

Umucamanza yatangaje ko Derek Chauvin w’imyaka 45 azasomerwa igihano mu byumweru umunani biri imbere, ahita yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza.

Urupfu rwa George Floyd rwashavuje benshi mu banyamerika.

Ni ubwa mbere umupolisi w’umuzungu ahamwa n’icyaha cyo kwica umwirabura yafashe mu mateka ya Leta ya Minnesota, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, American Civil Liberties Union.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5950 Posts

Politiki

4198 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga