Wa mupolisi w’umuzungu witwa Derek yahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd

Derek Chauvin, umuzungu wahoze ari umupolisi, yahamwe n’icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.

Uyu Derek waje kwirukanwa mu gipolisi nyuma yo kwica Floyd amushinze ivi ku ijosi, yahamijwe ibyaha bitatu byose bijyanye no kwica yari yarezwe muri uru rubanza rwakurikiranywe cyane.

Humvikanye induru n’impundu hanze y’urukiko igihe umucamanza yasomaga ibyagezweho n’abanyagihugu bumviriza bagaca urubanza (jury) nk’uko bigenda mu manza muri Amerika.

Iryo tsinda rya jury byaritwaye igihe kiri munsi y’umunsi umwe kugira ngo rihamye icyaha Derek Chauvin ku birego byose bitatu bijyanye n’urupfu rwa George Floyd.

Derek yafashwe video mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize, yashinze ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe kigera ku minota icyenda, ubwo yarimo amufata, byamuviriyemo gupfa.

Ababuranira Chauvin nkuko BBC ibitangaza, bireguraga bavuga ko ibiyobyabwenge hamwe n’ ubuzima butifashe neza ari byo byatumye Floyd apfa. Ubushinjacaha bwasabye itsinda rya jury kwemera ibyabonywe muri video.

Iyo video yabonywe henshi ku isi, iteza ishavu n’agahinda kuri benshi byanabyukije imyigaragambyo yo kwamagana ivangura n’amacakubiri bishingiye ku ruhu, hamwe no gukoresha ingufu z’umurengera bikorwa n’abapolisi.

Umucamanza yatangaje ko Derek Chauvin w’imyaka 45 azasomerwa igihano mu byumweru umunani biri imbere, ahita yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza.

Urupfu rwa George Floyd rwashavuje benshi mu banyamerika.

Ni ubwa mbere umupolisi w’umuzungu ahamwa n’icyaha cyo kwica umwirabura yafashe mu mateka ya Leta ya Minnesota, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, American Civil Liberties Union.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →