WABA UZI UMWANZI WAWE WUKURI?- Rev. / Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti” Waba uzi umwanzi wawe w’ukuri?”. 

1Petero 5:8

“Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’ intare yivuga ashaka uwo aconshomera.”

Ubwo narimo kwibaza ku bibazo bya website yanjye yagombye kuba yaruzuye mu kwezi gushize kwa Gatanu 2019, nabazaga abo nahaye amafaranga ngo bayikore bakansubiza ko bari baziko ari website isanzwe none bakaba barasanze atariko biri ari “Professional cyane” bityo ko ngomba kongera gutegereza byibura ibindi byumweru bibiri. Byatumye ngera kure cyane harimo no kwitotomba.

Bikubitiyeho ko hari n’ ikibazo cy’ inyigisho zacu zinyura ku binyamakuru bikaba bidahagaze neza ku mpamvu ntari gusobanukirwa neza, bituma ngera kure cyane ndi kubitekerezaho. Ubwo nari ndi gutegura icyigisho cy’ uyu munsi numva muri njye haje ijwi rimbaza riti “ Waba uzi umwanzi wawe?

Nanjye muri iki gitondo cy’ uyu munsi reka nkubaze kino kibazo “ WABA UZI UMWANZI WAWE? Ntugapfushe umwanya wawe cyangwa ingufu zawe udwana n’ umwana w’ Umuntu Kuko mu buryo bwo mu buzima bwawe, ufite umwanzi umwe….Satani. Kandi ntugate igihe uri gutekereza uburyo uhangana nawe nubwo azerera ameze nk’ Intare ishaka uwo iconshomera. Menya ko ukurwanirira n’ Umwe, Ni uwanyaze umwanzi wawe imfunguzo ikuzimu akazukana n’ abera, akaba ariwe NTARE yo mu bwoko bwa Yuda, Yesu Kristo umwana w’ Imana Ishoborabyose , umucunguzi wacu n’ umwami wacu.

Satani ntabwo yahagarara imbere ya Yesu mu rugamba. Ndagira ngo ndangize nkubwira ibanga ry’ urugamba urimo, NTABWO BITEYE UBWOBA KUGIRA UMWANZI, AHUBWO IGITEYE UBWOBA NI UKUTAMUSOBANUKIRWA.

Ibanga ry’ urugamba ni ukumenya umwanzi wawe ari inde? Ibikoresho aguteranye, Inzira ari gukoresha agutera, ndetse n’ umubare w’ abadayimoni uko ungana n’ amazina yayo madayimoni.

Imana ishobora byose igufashe gusobanukirwa n’Umwanzi urwana nawe uwo ariwe, ikuzuze imbaraga zo kurwana urwo rugamba kandi iguhe kurutsinda mu izina rya YESU.

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034 WhatsApp

Umwanditsi

Learn More →