Wananiwe kureka imibonano mpuzabitsina mu gihe cya Covid-19? Dore inama z’uko wabikora

Ikigo Terrence Higgins Trust gikorera i London mu Bwongereza, umwaka ushize cyatangaje inama kigira abantu mu gihe bashaka gukora imibonano mpuzabitsina muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Kivuga ko bakwiye kwirinda gusomana, bakambara agapfukamunwa mu gihe cy’igikorwa, ndetse bagahitamo uburyo bwo kuyikora butuma badahura imbona nkubone.

Iki kigo nkuko BBC dukesha iyi nkuru cyabitangaje, kivuga ko ibyo bishobora kumvikana nk’ibigoranye, ariko ko abantu bacyeneye gutahura uburyo bwo “gushyira ku munzani ugucyenera imibonano mpuzabitsina kwacu no guhuza urugwiro, [bakabigereranya] n’ibyago byo gukwirakwiza Covid-19″.

Uko wakwirinda kwandura

Iki kigo kivuga ko umuntu wa mbere mwiza wo gukorana na we imibonano mpuzabitsina muri iki gihe cy’icyorezo ari wowe ubwawe, cyangwa se uwo mubana. Kwikinisha, gukoresha ibikinisho (toys/jouets) byifashishwa na bamwe mu mibonano cyangwa guhurira mu kiganiro cyo kuri telefone cyangwa kuri internet mu buryo butuma habaho ubushake bw’imibonano. Ibi ngo ni bwo buryo butekanye cyane bwo gukoresha icyo kigo gitangaho inama.

Gusa na none, ibyo ngo ntibivuze ko imibonano mpuzabitsina nyirizina ivuyeho, gusa iki kigo kivuga ko ibyiza ari uko iyo wayikorana n’abantu bo mu rugo ubamo.

Dukwiye gukomeza kubaho duhana intera hagati y’umuntu n’undi, ariko nyuma y’amezi ashize abantu tubayeho mu buryo butandukanye bwa ‘guma mu rugo'( niko byari bimeze), iki kigo kivuga ko byaba bitarimo gushyira mu gaciro kwibwira ko abantu bazahagarika burundu gukora imibonano mpuzabitsina.

Kivuga ko niba ukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batari abo mu rugo ubamo, ari ingenzi kugabanya umubare w’abo muyikorana.

Nkuko bimeze kuri buri kintu cyose muri iki gihe, iki kigo kigira inama yo gucungira hafi niba hari ibimenyetso bya Covid-19 wowe cyangwa uwo mukorana imibonano mpuzabitsina mufite, ukishyira mu kato niba wowe cyangwa we abifite.

Niba uhuye n’umuntu ku nshuro ya mbere, iki kigo kivuga ko wamubaza niba we cyangwa uwo mu rugo abamo afite ibimenyetso bya Covid-19 cyangwa niba barayimusanzemo.

Ese iyi virusi ikwirakwirira mu mibonano mpuzabitsina?

Iyi virusi ishobora gukwirakwirira mu macandwe, mu mwanda wo mu zuru cyangwa mu mwuka uhumekwa n’abayanduye, ndetse no gukora ahantu hari ubwandu bwayo.

Mu kwezi kwa gatatu kwa 2020, Dr Alex George yabwiye ikiganiro Radio 1 Newsbeat cya BBC ati:” Niba mugiye gukorana ku myanya ndangagitsina, birashoboka ko munasomana muri icyo gihe, kandi tuzi ko iyi virusi yandurira [no] mu macandwe”.

Dr Alex, ni umuganga w’impuguke wo mu rwego rwo hejuru ruzwi nka ‘A&E doctor’ rw’intyoza zita ku ndembe, akenshi mu masaha ane ya mbere zigejejwe mu bitaro.

Avuga ko “igishoboka icyo ari cyo cyose cyatuma wanduza coronavirus, kuva mu kanwa kugeza ku ntoki, ku myanya ndangagitsina, kugeza ku zuru cyangwa umunwa w’undi muntu” cyongera ibyago byo kwanduza coronavirus.

Iyo ni yo mpamvu ikigo Terrence Higgins Trust kigira abantu inama yo kudasomana, bakambara agapfukamunwa mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina kandi bakayoboka uburyo butuma badahura imbona nkubone.

Iki kigo, cyongeraho ko iyi virusi yagaragaye mu masohoro no mu musarani (umwanda ukomeye w’umuntu), ko rero ari yo mpamvu, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kwandura, “ukwiye gukoresha agakingirizo no kwirinda gukora imibonano yo mu kanwa”.

Kandi bitewe nuko urebye akenshi ibi bikorwa abantu bacyitse indi mirimo, iki kigo kigira inama abantu gukaraba intoki neza mu gihe kirenga amasegonda 20 cyangwa gukoresha umuti usukura intoki uzwi nka ‘hand sanitiser’, mbere na nyuma yo gutera akabariro.

Ibi byose ntibivuze ko muri rusange ukwiye kwibagirwa ibindi bijyanye n’ubuzima bwawe bw’imibonano mpuzabitsina. Iki kigo kivuga ko ari ingenzi kwipimisha indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mbere yo gutangira kongera gukora imibonano.

Kigira kiti:” Guma mu rugo yatumye benshi mu bantu bakorana imibonano n’abari munsi y’umubare w’abo bayikoranaga, niba ahubwo hatari n’abatarabonye na busa, none ubu ni igihe cyiza cyo kumenya neza niba utarwaye indwara zandurira mu mibonano no kumenya uko uhagaze ku bijyanye na HIV [VIH]”.

Photo/ ugmirror

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →