Yafashwe afite amadorari y’amakorano agiye kuyahangika abantu

Nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amadorari y’amakorano ubwo yiteguraga kuyahangika ubu afungiye kuri station ya polisi i Runda.

Nahayo Boniface w’imyaka 36 y’amavuko ,yafatiwe mu murenge wa Rugarika mu kagari ka kigese , umudugudu wa Kirega hafi y’ahitwa Bishenyi aho yafatanywe amadorari y’amakorano ya Amerika angana 2600 ubwo yiteguraga kuyahangika abayashakaga .

Nahayo, avuga ko kuriwe atemera ko ibi ari ukuri ngo kuko yagambaniwe n’umukobwa bigeze gukundana cyane hanyuma akajya gushaka undi mugabo bityo ngo akamubwira ko bitinde bitebuke azamufungisha ubutazavamo nubwo nyuma yo gushaka ngo yagarutse bagakomeza kwikundanira .

Agira ati“hashize imyaka 5, umukobwa yari inshuti yanjye akiri umukobwa, umukobwa nza kumwanga, mwanze mubenze aza kumbwira ati njyewe nzagufungisha kuburyo no kuvamo bizakugora”.

Nahayo (2)

Nahayo kuba yafashwe yari yirutse n’igikapu kirimo amafaranga, avuga ko we yahawe igikapu bakamubwira ko kirimo amafaranga ariko ngo ntabwo yigeze areba ngo amenye amafaranga arimo, kuba yirutse ngo byatewe nuko yabonye bamwirutseho agahitamo kwiruka.

Nizeyimana Leonce umumotari, yagize uruhare mu ifatwa rya Nahayo, avuga ko atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru, ngo yaje azanye n’abashakaga kugura amadorari, amaze kumenya ko ari ibintu by’ubujura n’ibihimbano by’ibikorano yumvise ko uyu Nahayo agomba gufatwa.

Mariyamu Mukanteko, ni umudamu utuye mu murenge wa Kimisagara , yari ahafatiwe ukekwaho kugurisha amafaranga y’amadorari y’amahimbano, avuga ko we yabaye umuranga w’umudamu waje amubwira ko azi umuntu ufite amafaranga ko ashaka abayagura nuko agakora akazi ko gushaka umuguzi wayo ko ariko ntakindi yari abiziho.

Agira ati “umugore yaje ambwira ati ; ko hari umuntu nzi ufite amadorari nta kuntu wamenyera umuntu ngo azaze ayagure ? Ndamubwira nti njyewe nta mafaranga mfite ariko nakubariza umuntu kuko njyewe ntanabizi “.

Kugeza ubu uyu Nahayo Boniface, afungiye kuri station y’umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi naho umugore avuga ko ariwe nyirabayazana w’amakuba ye ndetse uyu mugore akaba anavugwa na Mariyamu nk’uwaje amusaba kumushakira isoko ry’aya Madorari ntabwo araboneka kuko byose byabaye yagiye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →