YESU KRISTO, UMUKIZA – Rev./Ev. Eustache Nibintije

YESU KRISTO NI UMWAMI, NIWE WAJE GUKURAHO IBYAHA BY’ABARI MU ISI BOSE.

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Yesu kristo, Umukiza”.

Umuntu ukomeye kandi uhambaye kurusha abandi babayeho ku Isi ni Yesu Kristo. Yesu Umwana w’Imana. Mu Isezerano rya cyera muri Bibiliya abahanuzi benshi bagiye bavuga ukuza kwe (Yesu Kristo). Ibitabo bine (4) bibanza mu Isezerano rishya (Matayo, Mariko, Luka na Yohana), bivuga ku ivuka rye, ivugabutumwa rye, urupfu rwe no kuzuka kwe. Ibindi bitabo bisigaye byo mu Isezerano rishya bivuga kuri ibi bikurikira;

1 Itorero rye;

2 Urupfu rwe ku bw’ibyaha byacu;

3 Kugaruka kwe aje gucira urubanza Isi yose.

IBYAHANUWE KURI YESU KRISTO

Yesu yapfuye ku bw’ibyaha bya muntu. Imana yari yarabiteguye mbere ya byose. Itangiriro 3:15, Ubu ni bwo buhanuzi bwa mbere bwavuze ku rupfu rwa Yesu Kristo wapfiriye gukuraho ibyaha by’abari mu Isi.

“(Imana)Nzashyira urwango hagati yawe (satani waje mu ishusho y’inzoka) n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe (Yesu Kristo), ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15).

Yesu Kristo ni urubyaro rw’umugore. Yamenaguye umutwe wa Satani ubwo yapfiraga ku musaraba ngo abe igitambo cy’ibyaha by’abari mu Isi. Hari amagana y’ubundi buhanuzi buvuga kuri Yesu mu Isezerano rya kera muri Bibiliya. Mu Isezerano rishya dusanga ubu buhanuzi bwarasohoye.

IVUKA RYA YESU

Yesu yavukiye I Betelehemu. Nyina Mariya yari isugi. Yatwite inda ya Yesu mbere y’uko arongorwa na Yozefu. Yatwite nta mugabo n’umwe bigeze baryamana. Yatwite inda y’Umwuka Wera. Yesu ntabwo yari afite se umubyara mu buryo bw’umubiri, kuko ni Umwana w’Imana nk’uko Mariya yari yarabibwiwe na Malayika.

“Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu. Mariya abaza marayika ati ‘Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?’ Marayika aramusubiza ati ‘Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.” (Luka 1:31,34,35).

IVUGABUTUMWA RYA YESU

Bibiliya ntivuga byinshi ku buzima n’imibereho ya Yesu akiri umwana. Gusa itubwira iti “Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu” (Luka 2:52).

Yesu afite inyaka 30 yabatijwe na Johana Umubatiza. Nyuma yo kubatizwa, Yesu yagiye mu butayu. Nyuma y’iminsi miro ine (40), Satani yaraje aramugerageza. Yesu mwene Mariya, yari Umwana w’Imana. Yari afite kamere muntu ndetse muri we ari Imana. Kuko yari umuntu, yarageragejwe nk’uko twe abantu tugeragazwa.

“Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, uretse ko atigeze akora icyaha” (Abaheburayo 4:15).

Yesu yatangiye kwigisha ubutumwa bwiza. “Igihe kirasohoye, Ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza” (Mariko 1:15). Yesu yigishije ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Yanakoze ibitangaza byinshi. Ibitangaza yakoze bigaragaza ko yoherejwe n’Imana. Yakijije abarwayi anirukana abadayimoni mu bantu (Mariko 1:34,35), yahumuye impumyi (Mariko 10:46-52), yagaburiye abashonje (Mariko 6:34-44) anazura abapfuye (Luka 7:11-16, Yohana 11).

URUPFU RWA YESU

Yesu yigishije ubutumwa bwiza b’Ubwami bw’Imana imyaka itatu (3) gusa. Nyuma yagiye I Yerusalemu gusangira n’abandi Igaburo Ryera. Abayobozi b’idini muri Israel bagiriye ishyari Yesu. Bashakaga kumwica. Yesu nawe yarazi neza ko agomba gupfa ngo abe igitambo cy’ibyaha by’abari mu isi yose. Yarazi neza ko igihe kigeze ngo yicwe. Yagerageje gutegura intumwa ze ngo zitegure mbere y’urupfu rwe.

“Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu” (Matayo 16:21)

Yesu yasangiye n’abigihwa be igaburo ryera. Nyuma yagiye mu gashyamba ka Getsemani gusenga. Mu gicuku, abasirikare baje kumuta muri yombi. Yesu yajyanywe imbere y’Abatambyi bakuru. Nyuma yaje gucirwa urubanza n’inama nkuru y’Abayuda. Bamwohereje kwa Pilato, kugira ngo amucire urubanza. Pilato yarazi neza ko Yesu ari umukiranutsi. Yifuzaga kumurekura, ariko atinya kurakaza Abayuda, nuko ahitamo gutanga Yesu arakubitwa, anatubera igitambo.

Kubambwa kwe byakozwe buhoro, apfa urupfu rw’agashinyaguro. Ibiganza bya Yesu babitereye imisumari ku musaraba. Ubwo yari amanitse ku musaraba, abantu baramututse baranamukoba. Nyuma y’amasaha agera kuri 6 yapfiriye ku musaraba. Babiri mu bigishwa be bamanuye intumbi ye ku musara. Ku mugoroba wo ku munsi wa gatanu, bashyinguye umurambo wa Yesu.

IZUKA RYA YESU

Ku Cyumweru mu gitondo cya kare, umunsi wa mbere w’icyumweru, Yesu yazutse mu bapfute. Nyuma y’imyaka intumwa Pawulo yanditse ku izuka rya Yesu.

“Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe na none” (1Abakorinto15:3,4).

Yesu afite imbaraga kuko yanesheje Urupfu. Umunsi umwe azazura mu bapfuye abamwizera bose.

Imana iguhe kwizera no kwakira imbaraga zayo zikiza!

Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tel/Whatsapp: +14128718098

Email: eustachenib@yahoo.com

Umwanditsi

Learn More →