Yishyuriye umugabo we kaminuza, ayirangije amwitura ku mubwira ko batakibanye

Nyandwi Alice, umubyeyi wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, Intara y’Amajyepfo avuga ko kuri ubu abayeho nabi nyuma yo kurihira umugabo we Kaminuza yayirangiza akavuga ko bataberanye batakiri ku rwego rumwe.

Alice yashakanye na Nyamabumba Venant mu mwaka w’I 1994 nkuko impapuro z’irangamimerere zibigaragaza bakaba barabyaranye abana umunani(8) ariko umwe aza kwitaba Imana, uyu Mugore avuga ko nyuma yo kubana na Venant bagasezerana ivanga mutungo byaje kuba bibi cyane mu mibanire yabo nyuma y’uko avuye kwiga kaminuza bikaza kurangira amubwiye ko bataberanye, bagomba kugabana imitungo yabo.

Nyandwi Alice, avuga ko umugabo we bashakanye yarize Amashuri atandatu abanza, usibye igare yashakanye uwo Mugore ngo ntakindi kintu yarafite doreko avuga ko bashakaniye mu gihugu cy’Uburundi.

Nyuma yo kugaruka mu Rwanda Nyamabumba Venant yiyeguriye itorero biza kurangira agiriwe icyizere cyo kujya kwigira ubu Pasiteri, nyuma yo kuvayo yagaragaje ingeso mbi bituma itorero rimuhagarika afata umwanzuro wo kujya kwiga Kaminuza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiye Umugore we ariwe umurihira amashuri.

Aha umugabo yasezeranyaga abageni, akiri mu iterero.

Nkuko bitangazwa na Nyandwi Alice, avuga ko nyuma yo kugaruka avuye kwiga Umugabo we yamubwiye ko bataberanye ndetse badakwiye no kubana nk’umugabo n’umugore amubwira ko bagomba kugabana imitungo yose bakaka gatanya.

Ikibazo cyaje gukomera ubwo uyu Mugabo yafataga umwanzuro wo kujya mu Ntara y’Iburasirazuba aho yaje gushaka undi mugore wa kabiri mu buryo butanyuze mu mategeko, gusa Umugore akomeza kwita ku bana batandatu yarasigaranye kuko umukuru muribo yari yaramaze gushaka Umugore.

Aganira n’umunyamakuru w’intyoza.com, Alice yavuze ko nubwo yikokoye akarihira Umugabo we amashuri kugeza muri Kaminuza aho yarangije muby’ubuganga nta Mwana wabo wigeze arangiza n’ayisumbuye kuko uwize amashuri menshi yagarukiye mu wa gatatu w’amashuri y’Isumbuye.

Uyu mubyeyi w’abana 7 aravuga ko umugabo ashaka gatanya akamusiga arwana n’umwenda utari muto yafashe amwishyurira amashuri.

Ikibazo cyabo nyuma yo gufata indi ntera, Umugabo yahisemo kwitabaza inkiko ngo babahe gatanya ariko biza kurangira Umugore avuze ko atakwemera gatanya mu gihe amafaranga Umugabo yigiyeho ari ayo yagujije Banki mu izina rye kugirango Umugabo yige.

Yagize Ati:”Reba yanze kwishyura umwenda umaze kugera kuri milliyoni icyenda na maganane na mirongo itandatu na birindwi n’amafaranga atatu (9,460,003Frws) kandi arashaka ubutane ngo nishyure njyenyine, arashaka ko tugabanamo kabiri ngo ibyange bibe aribyo bitangwa kandi umwenda wafashwe mwishyurira Kaminuza”.

Usibye kuba uyu Mugabo yarataye uwo bashakanye ngo biragoye kubona Umwana we ashobora kugira icyo akura mu mirima yabo kuko iyo hagize nubigerageza yenda kumwica aho yafashe umwana we avuye gutema igitoki akimwikoreza ku mutwe amuzengurutsa muga santere akikoreye.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko Murenzi Augustin, avuga ko ikibazo cy’uyu Muryango akizi ndetse Ubuyobozi bwashatse kumvikanisha impande zombi ariko bikananira.

Yagize Ati:”Nibyo koko ikibazo cyabo bombi ndakizi ariko habayemo kudahuza ku mpande zombi aho Umugore ashinja Umugabo ku mwanga nyuma yo kumurihira ishuri avuga ko bataberanye, ariko Umugabo nawe akamushinja ko ari umunyamahane amuhoza ku nkenke”.

Usibye kuba ibibazo byabo byarajyanwe no mu nteko z’Abaturage, uyu muyobozi akomeza avuga ko ikibazo cyabo cyageze no mu nkiko bashobora kuba baranabatandukanije ariko imyanzuro y’urubanza itarasahoka.

Aha, uyu ngo niwe umugabo yihitiyemo, avuga ko baberanye.

Nyuma yo kugirana amakimbirane, Umugore yahisemo kwimuka aho bari batuye mu Murenge wa Gikonko ajya gukora akazi ko kudoda Imyenda mu Karere ka Nyanza, naho Umugabo akaba ari Umuganga ku bitaro bya Gakoma. Uyu Mugore akaba avuga ko atifuza ko Ubuyobozi bwabaha gatanya mu gihe Umugabo we ariwe wayiregeye, aba bombi bakaba bafitanye abana barindwi, Abakobwa 4 n’Abahungu 3.

Twagerageje gushaka umugabo birananirana, ariko igihe tuzamubonera tuzabagezaho icyo avuga kuri iki kibazo , aho umugore bashakanye avuga ko yamurihiye amashuri ariko yayarangiza akaba aribwo abona ko batakiberanye.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Yishyuriye umugabo we kaminuza, ayirangije amwitura ku mubwira ko batakibanye

  1. Anastase September 10, 2020 at 4:54 am

    Muraho? Sinibaza uburyo umugore yakwizirika ku mugabo akageza naho amena amabanga y’urugo. Gusezerana nikimwe kandi bikorwa n’impande ebyiri iyo umwe ashaka ko biseswa afite ibimenyetso agana Urukiko rubifitiye ububasha. Ibintu n’ibishakwa natandukane nawe nubundi ndakwanze ntivamo ndagukunze cyereka niba umugore nawe afite ikindi kibyihishe inyuma yanze kuvuga. Murakoze

Comments are closed.