Zambia: Perezida Edgar Lungu yemeye gutsindwa amatora, ashimira Hichilema wamutsinze

Perezida ucyuye igihe wa Zambia Edgar Lungu yemeye ko yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu. Kuri televiziyo y’igihugu, yatangaje ati: “Ndashaka gushimira umuvandimwe wanjye Hakainde Hichilema kuba yatorewe kuba perezida wa karindwi wa Zambia”. Perezida watowe, iyi yari inshuro ya Gatandatu yiyamamariza umwanya w’umukuru w’Igihugu.

Bwana Lungu mbere yari yavuze ko ashobora kuregera mu rukiko ibyavuye mu matora aho yavugaga ko abatavugarumwe n’ubutegetsi bayakozemo uburiganya.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bashimiye Perezida Lungu ku gikorwa babonye nko gutsimbataza demokarasi ya Zambia n’urugero ku bindi bihugu. Ishyaka rya Perezida Lungu naryo ryashimiye Hichilema ku ntsinzi ye.

Mu butumwa ryashyize kuri Facebook, ryanditse riti: “Patriotic Front Party irifuza gushimira Perezida watowe, Hakainde Hichilema ku ntsinzi mu matora ya Perezida”.

Iri shyaka nkuko BBC ibitangaza, ryari rimaze imyaka itandatu ku butegesi, rivuga ko rigiye gufata igihe rikareba ibitaragenze neza. Ryatangaje ko “guhererekanya ubutegetsi byatangiye” kandi ko Perezida watowe yamaze kugezwaho abacunga umutekano akwiriye.

Hichilema yatsinze mukeba we Lungu amurushije amajwi arenga miliyoni. Yari inshuro ya gatandatu yiyamamarije gutegeka Zambia. Inshuro eshanu zabanje yaratsindwaga.

Gusahura ibya Lungu

Hari amakuru y’uko abashyigikiye Perezida watowe bagiye gusahura iguriro rinini ryitiriwe Perezida ucyuye igihe Edgar Chagwa Lungu. Amafoto agaragaza iguriro rya ECL Mall mu mujyi wa Kitwe ryibasiwe n’abasahuzi yahererekanyijwe cyane benshi banegura ibyo bikorwa.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida watowe Hakainde Hichilema yaburiye abari kwangiza iby’abandi kubihagarika. Ishami ry’urubyiruko ry’ishyaka United Party for National Development (UPND) rya Hichilema ryasabye abayoboke baryo kwishimira intsinzi mu mahoro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →