Zimbabwe: Abagera ku 80 000 bakuramo inda ku mwaka

Mu gihugu cya Zimbabwe abagore n’abakobwa bagera ku 80 000 bakuramo inda ku mwaka. Ibi bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga. Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nzeri 2020 na My Age Zimbabwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurinda gukuramo inda(ISAD) 2020. Ati: “Raporo z’igihugu zagaragaje ko hafi 30 ku ijana ari ingimbi n’aba Mama babo”.

Iri tangazo rigira riti: “Buri mwaka, Zimbabwe ifite abantu 70 000 na 80 000 bakuramo inda kandi umubare munini muri bo ni abakuramo inda ku buryo budatanga umutekano, aho usanga abagore n’abakobwa batagera ku bigo nderabuzima ndetse no kuri serivisi zo gukuramo inda”.

Ati: “kwizihiza uyu munsi, uyu mwaka birashaka gutanga urubuga rusangiwe mu buvugizi, ibiganiro ndetse n’ubunararibonye hagati y’abafatanyabikorwa mu iterambere rya CSOs, urubyiruko n’abayobozi ba leta.

Ati: “Aya majwi azamurika neza aho turi muri Zimbabwe bijyanye na serivisi zo gukuramo inda mu mutekano. Uru rubuga kandi ruhuza imiryango ifite inyungu mu guteza imbere no gutera inda ku mutekano muri Zimbabwe”

Zimbabwe ifite abaturage benshi baba conservateurs bafite umuco gakondo n’amadini batemera gukuramo inda. N’ubwo bitemewe, amavuriro yo gukuramo inda ngo yakomeje gukorera mu gihugu hose, cyane cyane mu mijyi ituwe cyane no mu cyaro.

Itsinda ryongeyeho kuri iryo tangazo rigira riti: “Kuba hari imyizerere ikomeye y’umuco n’amadini bigabanya ubushobozi bw’abaturage bwo kugirana ibiganiro, ibi bituma bigoye gukemura ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwuzuye bushingiye ku mahame y’uburenganzira bwa muntu.”

Source: newzimbabwe.com
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →