• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Igitutu cy’abigaragambya cyakuye umuhungu wa Perezida wa Mali mu nteko ishinga amategeko

Umwanditsi
July 14, 2020

Karim Keita, umuhungu wa Perezida Ibrahim Boubakar Keita uyoboye igihugu cya Mali, yavuye mu ku mwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko nyuma y’igitutu cy’abigaragambya banenga ibyavuye mu matora y’intumwa za rubanda aheruka, ariko kandi bakanasaba se kwegura ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.

Umuhungu wa Perezida Ibrahim Boubacar Keita, yeguye ku mwanya we w’umukuru wa komisiyo ishinzwe ibibazo by’umutekano mu nteko Ishingamategeko kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020.

Karim Keita, yahisemo kwegura mu gihe Leta iri ku gitutu cy’imyigaragambyo idasiba, yamagana ibyavuye mu matora y’intumwa za rubanda yo mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane uyu mwaka wa 2020.

Ariko kandi, uretse kuba abakora iyi myigaragambyo banenga ibyavuye muri ayo matora y’intumwa za rubanda, ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryanditse ko bananenga uburyo Leta yitwara mu kibazo cy’imitwe y’intagondwa ihungabanya umutekano w’igihugu. Bavuga kandi ko bababajwe n’uko iyi Leta irangwa no kurya Ruswa.

Imyigaragambyo ikorwa n’abatavuga rumwe na Leta, yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize ndetse no kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2020 abayitabiriye basabye ko Perezida Ibrahim Boubakar Keita yegura ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.

Igitutu cy’abigaragambya kandi, giherutse gutuma kuwa 11 Nyakanga 2020 Perezida Ibrahim Boubakar Keita asesa urukiko rw’itegeko Nshinga. Ibi yabikoze mu rwego rwo kugerageza guhosha imyigaragambyo y’abakomeje kwibasira ubutegetsi bwe.

Soma hano inkuru bijyanye: Perezida wa Mali yokejwe igitutu n’abigaragambya asesa urukiko rw’Itegeko Nshinga

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga