• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
13/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
13/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
13/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

​Police FC yatsinze AS Kigali iyitwara amanota atatu

Umwanditsi
April 4, 2016

 

Ikipe ya Polisi FC, ikomeje kugira inyota yo gutsinda ari nako ishaka kwegera amakipe ayiri imbere ngo irebe ko yazatwara igikombe.

Police FC, ikomeje kwiyongerera amahirwe aganisha ku gikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda Azam National Premier Ligue.

Mu mukino wahuje iyi Kipe ya Polisi FC hamwe n’ikipe ya AS Kigali, Polisi FC yatsinze AS Kigali igitego kimwe k’ubusa mu mukino wabereye kuri sitade ya Kicukiro kuri iki cyumweru bituma Polisi FC itahana amanota atatu y’umunsi.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mikino, cyatsinzwe na rutahizamu Usengimana Danny, niwe ku munota wa 65 ubwo myugariro wa AS Kigali yananiwe gukura umupira imbere y’izamu rye.

Police FC yari yatangiye irushwa, mu bakinnyi bayo itari ifite harimo; kapiteni Innocent Habyarimana, Kalisa Rachid, Imran Nshimiyimana ,Mwemere Ngirinshuti na Gabriel Mugabo ariko ibi bikaba bitabujije ko umutoza wayo André Kasa Mbungo gukoresha abahari kandi akabyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Iyi ntsinzi isize Police FC ku mwanya wa gatanu n’amanota 27,ikaba irushwa amanota 5 na Mukura VS na Rayon Sport ziyoboye urutonde kuko zifite 32 n’ubwo Police FC igifite umukino w’ikirarane izakina na Etincelles.

Umutoza Kassa Mbungo, yashimye uko abakinnyi be bitwaye aho yagize ati:”Nishimiye uko umukino twawukinnye, abakinnyi bagerageje kuba mu mukino kuva watangira kugeza urangiye kandi bakinanye inyota yo gutsinda ari nabyo tugezeho.”

Umutoza Kassa, yavuze ko iyi ntsinzi itumye Police FC iguma mu rugamba rwo guhatanira igikombe n’ubwo ngo hakiri kare, gusa ngo intego y’ikipe atoza buri gihe aba ari igikombe kandi ngo yizeye ko mu gice cya kabiri cya shampiyona bizashoboka.

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga