• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage

Umwanditsi
October 15, 2024

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi yahamagajwe kuri RIB Sitasiyo ya Musambira, ubwo yahageraga, yagerageje kwiruka ahunga ariko agarurwa n’abaturage, asanganirwa na Polisi na RIB bahita bamwambika amapingu.

Amakuru afitwe na intyoza.com akanemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira ni ay’uko Gitifu Janvier Nzitabimfura usanzwe uyobora Akagari ka Mpushi yaraye atawe muri yombi.

Gitifu Nzitabimfura, ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga mu kagari ka Mpushi abaturage bavuga ko bumvise ayo makuru ko Gitifu wabo yatawe muri yombi. Bavuka ko yavuye ku biro by’Akagari yitwaye kuri Moto akitaba RIB i Musambira ariko bikarangira atagarutse.

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nawe yumvise ko uyu Gitifu Janvier wa Mpushi yatawe muri yombi ariko ko ataramenya ibyo akurikiranyweho.

Amakuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage b’i Mpushi ni uko uyu Gitifu Janvier mu bihe bishize ashobora kuba akekwaho gutera inda umukobwa, hanyuma akamugira inama yo kuyikuramo, uruhinja bakaruta mu musarane ariko ku bw’amahirwe rukaza gukurwamo ari ruzima, ruhabwa umwe mu bajyanama b’Ubuzima aha i Mpushi ari nawe ubu ufite uyu mwana.

Andi makuru agera ku intyoza.com ni uko mu minsi ishize uyu Mujyanama w’Ubuzima ufite uyu mwana yagiye atotezwa kenshi ndetse bigera n’aho aterwa mu rugo, aratwikirwa, aho ku ikubitiro iri totezwa n’ibikorwa bibi yagiye akorerwa akeka umuryango ukomokwamo n’umwe muri aba bakobwa bakekwaho kubyara uyu mwana arimo kurera.

Hari amakuru kandi avuga ko mu gihe uyu mwana yakurwaga mu musarane, abakobwa na bamwe mu bagore muri aka gace( Mpushi) bahamagajwe barapimwa ariko abakobwa babiri b’uyu muryango( ukekwaho gutoteza Umujyanama w’Ubuzima), barimo umwe ukekwa ko ariwe nyiri ukubyara uruhinja akaruta mu musarane ngo bakingiwe ikibaba nti bajya gupimwa, hagakekwa ko uyu Gitifu ariwe wabahishiriye akanga kubatanga.

Ubwo mu byumweru hafi bitatu bishize, uyu Mujyanama w’Ubuzima yaganiraga na intyoza.com amaze guterwa ndetse akanatwikirwa, yashyize mu majwi umubyeyi w’aba bakobwa, ndetse akanavuga ko yagiye yigamba kenshi kumugirira nabi ariko byose byagera mu buyobozi bw’ibanze (Mukagari) nti bihabwe agaciro.

Soma hano inkuru yakozwe ubwo uruhinja rwatabwaga mu musarane;Kamonyi-Musambira: Uruhinja rwakuwe mu musarani rukiri kumwe n’urureri

intyoza

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga