Abasirikare b’u Rwanda bakomeje kwita no kuvura abanyarwanda.

Foto y’umusirikare avura

Abafite uburwayi butandukanye basaga 1900 mu karere ka kamonyi bari kuvurwa n’ingabo za RDF mugihe cy’iminsi ine.

Kuri uyu wa 15 ukuboza 2015, kubitaro bya Rukoma mu karere ka kamonyi hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kuvura abafite uburwayi butandukanye aho umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Mukabaramba Arvera yifatanije n’itsinda ry’abaganga ba RDF hamwe n’abandi bayobozi batandukanye.
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bafite uburwayi n’ubumuga butandukanye basigiwe na Jenoside, barimo kuvurirwa kubitaro bya Rukoma, aho byari byitezwe ko hazavurwa abagera kuri 628 ariko ubu bakaba bamaze gusaga 1900 kandi bakazavurwa mugihe kitarenga iminsi ine.

Mobile Clinic
Mobile Clinic

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’ikigega cya FARG , Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu hamwe na Minisiteri y’ingabo , aho mu cyumweru cy’ingabo ( Army week) , hakorwa ibikorwa bitandukanye mu gihugu harimo niki cyo kwita no kuvura abafite uburwayi butandukanye.

Kapiteni Rusanganwa Leopord umuganga w’amaso mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe , avuga ko ibikorwa barimo by’ubuvuzi nabyo biri mu nshingano zabo nk’abasirikare mu gufasha abaturage b’igihugu bashinzwe kurinda ibibazo byose bahura nabyo.

Alivera Mukabaramba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wari umushyitsi mukuru, mu ijambo rye yashimiye ingabo z’u Rwanda by’umwihariko itsinda ry’abaganga b’inzobere bo mubitaro bya gisirikare bya Kanombe ku bw’akazi gakomeye bakomeje gukora babungabunga ubuzima bw’abacitse ku icumu n’abanyarwanda muri rusange.

Foto itsinda ry’abaganga b’inzobere ba RDF
Itsinda ry’abasilikare b’abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’indwara zitandukanye.

Nyiraneza Cecile umwe mu bagenerwabikorwa wa FARG wavuwe , ashimira cyane ingabo z’u Rwanda kuva k’umunsi wambere zibohora u Rwanda kugeza ku bikorwa by’indashyikirwa avuga ko abona zimaze kugaragaza birimo no gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda.

Agira ati “ kubona ingabo z’igihugu zimanuka zigasanga abaturage aho batuye zikabavura ni igikorwa gikomeye cy’indashyikirwa nishimira , ni ababyeyi kandi umubyeyi mwiza yita ku mwana we umunsi ku munsi “.

Guhera muri Gicurasi 2012 icyi gikorwa cyatangizwa , hamaze kuvurwa abarwayi bagera kubihumbi 39843 mu turere 26 , akarere ka Kamonyi kakaba kabaye aka 27 gakorewe mo iki gikorwa n’itsinda ry’abaganga b’inzobere b’igisirikari cy’u Rwanda.

Reba andi mafoto :

Munyaneza Theogene