Bobi Wine uhatanira kuyobora Uganda yatangaje ko abashinzwe umutekano bagabye igitero ku biro bye

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uhatanira intebe y’umukuru w’Igihugu cya Uganda Uganda, uzwi cyane mu njyana ya pop akaba n’umudepite, yavuze ko abashinzwe umutekano bagabye igitero ku biro bye bakanamwambura ibyangombwa.

Ni mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibi byabaye byagizwemo uruhare na leta hagamijwe guca intege abatavuga rumwe nayo.

Kuri tweet Bob Wine, amazina ye nyakuri akaba ari Robert Kyagulanyi, yavuze ko abashinzwe umutekano batwaye n’ibindi bintu bitavuzwe amazina. Ati: “Igisirikare n’abapolisi bagabye igitero ku biro bikuru byacu i Kamwokya. Binjiye mu biro batwara ibyangombwa by’agaciro n’ibindi bintu. Bamwe muri bagenzi bacu bakomeretse.

Bobi Wine afite intego yo gushyira akadomo kuri manda y’imyaka 34 Yoweri Kaguta Museveni amaze ari kubutegetsi, ibi bikaba bituma aba perezida wa gatatu muri Afurika umaze igihe kirekire ku butegetsi.

Imyaka yamaze mu muziki Bob Wine byatumye abona abayoboke benshi mu gihugu gifite abaturage miliyoni 42, kikaba kiyobowe n’ishyka rya National Resistance Movement (NRM) rikaba rikumira abatavuga rumwe naryo.

Kuva yagaragaza icyifuzo cye cyo kuba perezida, abapolisi n’abasirikare bagiye batatanya abari mu myigaragambyo imushyigikiye, bakabakubita abandi bakabafunga. Uganda yiteguye amatora rusange muri Gashyantare umwaka utaha 2021.
Source: Reuters

Venuste Habineza/Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →