Dr Rose Mukankomeje, imbere y’ubucamanza yahakanye ibyo ashinjwa

Imbere y’ubutabera, Dr Rose Mukankomeje yasomewe ibyaha akurikiranyweho, ubushinjacyaha bushingira ku majwi y’ibiganiro byo kuri Telefone.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 30 Werurwe 2016, nyuma ya saa sita nibwo Dr Rose Mukankomeje yamenyeshejwe n’ubushinjacyaha ibyaha bumushinja.

Dr Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA, imbere y’ubucamanza yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ndetse yasomerwaga ibyaha akurikiranyweho, aho yabihakanye byose nubwo yemera ko amajwi bavuga y’uwo baganiriye ari aye.

Ibyaha uyu muyobozi mukuru wa REMA akurikiranyweho imbere y’ubutabera nkuko yabisomewe muruhame, ngo ni ibyo kumena ibanga ry’akazi, gusibanganya ibimenyetso no gusebya inzego za leta.

Ibi byaha ubushinjacyaha buvuga ko yabikoze mubihe bitandukanye mu biganiro yakoreye kuri Telefone ngendanwa n’umugabo witwa Bisamaza Prudence rwiyemezamirimo ufite ikigo gikorana na REMA mu kurwanya ko amashashi yinjira mu rwanda.

Dr Rose Mukankomeje murukiko.
Dr Rose Mukankomeje murukiko.

Dr Rose Mukankomeje, ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe inzego zibishinzwe zakoraga akazi kazo k’iperereza ku byaha bya Ruswa byakekwaga ku bayobozi b’akarere ka Rutsiro byari bijyanye namasoko yatanzwe n’akarere ngo hari abantu baketswe barimo uyu Bisamaza.

Aba bakekwaga ngo bacaga mu nzego zitandukanye bashaka uburyo abo bayobozi barekurwa byanashoboka bagatorokeshwa, ibi ngo nibyo byatumye hashyirwaho uburyo bwo gushakisha abatuma ibyaha bidakurikiranwa.

Ruberwa Bonaventure, umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu ngo yaje gutanga uburenganzira bwo kugira ngo humvirizwe Telefone y’uwitwa Bisamaza ndetse na Twagirayezu Sosthene.

Amajwi y’ibiganiro yakinwe mu rukiko, yumvikanisha ko kuri Telefone ngendanwa Bisamaza yaganiriye na Dr Rose Mukankomeje, ubushinjacyaha bugaragaza ko Dr Rose yabwiye Bisamaza ko akurikiranwa ndetse ko yumvirizwa kuri Telefone ye.

Muri aya majwi, Dr Rose Mukankomeje hari aho yumvikana abwira Bisamaza ati” Reka rero nkubwire, rwose ngusabe nk’umuvandimwe, Dosiye ya Murenzi yivemo kuko ntabwo bimeze neza”. Akongera ati” abo bantu barabihagurukiye, ubu barabumviriza kuri Telefone, mwese muri kuri map”.

Amajwi yumvirijwe, ubushinjacyaha buvuga ko ari aya Dr Rose Mukankomeje kandi nawe ubwe ntabwo ayo majwi ayahakana, hari kandi aho abwira Bisamaza ati” Baragufite ku majwi ibyo wavuganye na DAF w’akarere byose barabifite”. Aha ubushinjacyaha buvuga ko hamwe bavuganye agiye kujya mu nteko naho ahandi bakavugana agiye kujya mu mwiherero.

Aha niho ubushinjacyaha buhera bukurikirana Dr Rose Mukankomeje ibyaha byose bumushinja, buvuga kandi ko kuba Dr Rose yarabwiwe ko Bisamaza Prudence ashakishwa ko ndetse yumvirizwa hanyuma nawe akabimubwira ko ariho hava icyaha cyo kumena amabanga y’akazi.

Kubijyanye n’icyaha cyo Gusibanganya ibimenyetso, iki nacyo ngo kiboneka muri biriya biganiro byo kuri Telefone hagati ya Dr Rose na Bisamaza nkaho Dr Mukankomeje Rose amubwira ati” Bakuriho, rekera aho n’iyo Telefone wenda uzayihindure ibyo wakoze warabikoze”.

Icyaha cyo gusebya inzego za Leta cyo ngo ni nkaho yabwiraga Bisamaza ati” bariya bantu barasaze, ibyaha by’ubujura barabihagurukiye.

Dr Rose Mukankomeje, ntabwo yahakanye ko atavuganye na Bisamaza ndetse yemeye ko amajwi yakinwe murukiko ari aye, avuga ko yamubwiraga nk’umugira inama zo kuva mubyo yari arimo aho kwivanga muri dosiye ikurikiranwa n’inkiko.

Dr Mukankomeje Rose imbere y'abacamanza.
Dr Mukankomeje Rose imbere y’abacamanza.

Dr Rose Mukankomeje, yavuze kandi ko atari umukozi mu bushinjacyaha cyangwa se mu rwego rw’umuvunyi, ko kandi atari azi iperereza ryakorwaga.

Dr Rose Mukankomeje hari aho yagize ati” ntabwo ndi injiji cyangwa umuntu w’ubwenge bukeya ngo mbe nzi ko umuntu bamwumviriza ngo nanjye muhamagare mubwira nti rorera”.

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Rose Mukankomeje igifungo  cy’agateganyo cy’iminsi 30, umwunganira mu mategeko Me Mudahemuka Tharcisse, yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko hari icyaha uwo yunganira yaba yarakoze, bityo ngo kumusabira gufungwa by’agateganyo nta shingiro bifite.

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwasabiye Dr Rose Mukankomeje ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30, umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa uzatangazwa Taliki ya 1 Mata 2016 ku isaha ya saa tanu z’amanywa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →