Inzozi ze kuri “Yego” ya Perezida Kagame zabaye impamo

Ifoto y'umukecuru

 Umukecuru w’imyaka isaga 64 y’amavuko anejejwe cyane no kuba Perezida Kagame Paul yaravuze “Yego” ku gihe gikwiye.

Munganyinka Dorothea utuye mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Karengera, umurenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi ,avuga ko yishimiye cyane Yego ya perezida Kagame paul ngo kuko byari mu nzozi ze ngo dore ko yari yavuze n’igihe azayitangira bikaba impamo.

Perezida Kagame mu guha abanyarwanda ubunani bwa 2016 yagize ati“mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017, nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera”. akomeza avuga ko hasigaye inzira zisanzwe bigomba kunyuramo igihe ni kigera.

Uyu mukecuru ubonesha ijisho rimwe kuko irindi ryapfuye, avuga ko mu rukundo akunda Kagame yumva igihe kimwe azamubona, avuga ko abanyarwanda aribo bamukeneye kuruta abo banyamahanga ngo kuko abanyarwanda bazi ibibakwiye nkuko abo nabo bamenya ibyabo.

Munganyinka avuga ko nta mashuri yize uretse umwaka wa kane w’amashuri abanza , avuga ko perezida Kagame bimwe mubyo amukundira ari uko arya ntacure abanyarwanda , ko akunda abaturage be kandi ingeri zose yihereyeho dore ko ngo yamuhaye gira inka.

Umukecuru Munganyinka
Umukecuru Munganyinka

 

Munganyinka niwe muturage hitegurwa amatora ya Referandumu wari watumye abadepite ko Perezida Kagame aramutse avuze oya nubwo yumvaga ko bidashoboka ngo bari bamusabye ko icyo gihe yateganya intebe Miliyoni enye iwe murugo abaturage bakagenda bakicarana nawe bakahava abibemereye.

Munganyinka abona imyaka7 ikurikira 2017 hari ibyo Perezida Kagame akwiye kwibanda ho.

  • Kwigisha, kugira inama no kwita cyane ku baturage bagifite imyumvire ikri hasi ( nk’abumva ko bagomba gushimishwa n’abana benshi nkaho ari imyaka barata yeze mu murima)
  • Gushishikariza abantu cyane urubyiruko kwihangira imirimo ( ariko ngo cyane guca burundu abirirwa bicaye ku tubari ngo kuko abenshi iyo babuze ayo kunywera aribo bavamo abajura n’abakora amakosa n’ibyaha bitandukanye).
  • Abayobozi kurushaho kwegera abaturage , kubumva no kubakemurira ibibazo.

Ifoto y'umukecuru

Munganyinka , avuga ko abanyamahanga batatabaye abanyarwanda mu gihe cy’amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 , ubu batakagombye kuba bagira ijambo mu gihe igihugu gitemba amata n’ubuki kuko ngo na mbere y’uko baza abanyarwanda bari bazi gukora kandi bakibeshaho mu bushobozi bwabo.

 

intyoza

Umwanditsi

Learn More →